
Rayon Sports yatangiye shampiyona ikanga abo bahanganye ubwo yatsindaga Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wa mbere wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Nyuma yo kwegukana Super Cup itsinze APR FC ibitego 3-0, Rayon Sports yagarutse neza cyane itsinda Gasogi United.
Mbere y’uyu mukino, Perezida wa Gasogi United,KNC yari yatangaje ko aranyagira Rayon Sports ibitego 4-2 ariko byarangiye abakinnyi be bamutengushye.
Rayon Sports yatangiye umukino iri hejuru by’umwihariko kizigenza wayo Ojera ugira amacenga menshi wakoreweho amakosa menshi.
Uku gutangira neza umukino, byatumye Charles Bbaale afungura amazamu ku munota wa 12 w’umukino ku mupira yazamukanye aroba umunyezamu wa Gasogi.
Bidatinze ku munota wa 19, Youssef Rharb yatsinze igitego cya Kabiri ku mupira yasonze mu izamu nyuma y’aho Ojera yashose mu izamu umunyezamu arawuruka,uyu munya Maroc awusubizamo.
Ku munota wa 22 Charles Bbaale yahushije igitego cyabazwe ubwo yasigaranaga n’izamu ryonyine ateye n’umutwe, umupira uca hejuru gato.
Ku munota wa 25,Malipangu yagerageje ishoti asigaranye n’izamu ryonyine, umupira ujya hejuru cyane.
Ku munota wa 36,Gasogi United yabonye uburyo bwiza ku mupira yari ikuye hagati,ariko umukinnyi wayo agerageje gushotera kure uca hejuru y’izamu.
Ku munota wa 2 muri 3 yongewe kuri 45 y’umukino, Luvumbu yateye ishoti rikomeye umupira ukubita ku mukinnyi wa Gasogi United ujya mu izamu ariko ku bw’amahirwe ugarurwa n’akaboko Kari kasigaye k’umunyezamu.
Mu gice cya Mbere, abakinnyi ba Rayon Sports bakoreweho amakosa menshi ariko Luvumbu ayahanye ntiyabyara umusaruro yifuzaga.
Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2 bya Rayon Sports ku busa bwa Gasogi United.
Gasogi yatangiye neza igice cya Kabiri ariko uburyo rutahizamu wayo yabonye mu rubuga rw’amahina abupfusha ubusa atera hejuru.
Ku munota wa 48, Gasogi yabonye uburyo bukomeye imbere y’izamu ariko umunyezamu Bonheur yitwara neza.
Ku munota wa 51,yacenze myugariro wa Gasogi atera ishoti rikomeye umupira ukurwamo n’umunyezamu bikomeye.
Ku munota wa 53, Rayon Sports yugarije bikomeye izamu rya Gasogi ariko ba rutahizamu bayo bananirwa gusunikira mu izamu.
Ku munota wa 55, Gasogi yabonye uburyo ku ishoti yateye, umunyezamu Bonheur awukuramo.
Ku munota wa 59, Joachiam Ojera yazamukanye umupira atera ishoti rikomeye uca ku ruhande gatoya.
Rutahizamu wa Gasogi Lizungu yabonye uburyo bwiza ku munota wa 65 arena izamu ryonyine ateye uca ku ruhande.
Malipangu yabonye uburyo bwiza ku munota wa 75 asigaranye n’umunyezamu Bonheur atera umupira hanze.
Ku munota wa 88 w’umukino, Serumogo yategeye Malipangu mu rubuga rw’amahina,umusifuzi atanga penaliti.
Iyi penaliti yinjijwe neza na Malipangu bifasha Gasogi kubona igitego cy’impozamarira.
Ku munota wa 94, Charles Bbaale yahushije igitego cyabazwe ku mupira yateye asigaranye n’umunyezamu ugarurwa n’igiti cy’izamu.
Umukino warangiye Rayon Sports ibonye amanota 3 ya mbere, itsinze Gasogi United ibitego 2-1.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *