skol
fortebet

Rayon Sports yatsinze Gasogi United itishimiye imisifurire

Yanditswe: Thursday 27, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yasoje igice cya mbere cya shampiyona kuko yatsinze umukino w’umunsi wa 15 Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wagaragayemo umwanzuro utavugwaho rumwe w’umusifuzi.
Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi benshi barimo kapiteni wayo Muhire Kevin,Blaise Nishimwe,Iranzi Jean Claude na Onana,yihagazeho itsinda uyu mukino bigoranye cyane ko n’imikinire yayo itari ku rwego rwo hejuru.
Gasogi United yayoboye umukino mu gice cya Mbere ariko ba rutahizamu bayo (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yasoje igice cya mbere cya shampiyona kuko yatsinze umukino w’umunsi wa 15 Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wagaragayemo umwanzuro utavugwaho rumwe w’umusifuzi.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi benshi barimo kapiteni wayo Muhire Kevin,Blaise Nishimwe,Iranzi Jean Claude na Onana,yihagazeho itsinda uyu mukino bigoranye cyane ko n’imikinire yayo itari ku rwego rwo hejuru.

Gasogi United yayoboye umukino mu gice cya Mbere ariko ba rutahizamu bayo ntibigaragaza uko bikwiriye byatumye kirangira ari 0-0.

Rayon Sports nk’ikipe nkuru yaje kwiba umugono Gasogi United iyitsinda igitego ku munota wa 62 gitsinzwe na Mico Justin ku mupira mwiza yahawe na Nizigiyimana Karim uzwi ku izina rya Makenzi.

Iki gitego Rayon Sports yagerageje kukirinda ariko ku munota wa 69 Gasogi United yabonye igitego cyatsinzwe na Nkubana Marc ariko umusifuzi wo ku ruhande Saidi avuga ko rutahizamu wa Gasogi United wari waraririye yakingirije umunyezamu Kwizera Olivier.

Amashusho yagaragaje ko uyu mupira utigeze unyura kuri uyu mukinnyi ndetse Nkubana yawuteye uhita werekeza mu rushudura cyane ko yabaze Kwizera wari wigiye imbere.

Uwabonye iki gitego cyanzwe wese yemeje ko ari igitego byatumye na Perezida wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles avuga ko iyi kipe ye ivuye muri shampiyona y’u Rwanda.

Mu wundi mukino wabaye ugatungura benshi,Etoile de l’Est yihereranye AS Kigali iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Ngoma.

Ibitego bya Etoile de l’est byatsinzwe na J. Claude HARERIMANA kuri Penaliti na Samuel Chukwudi.AS Kigali yarangije umukino ari abakinnyi 10 kuko Ramadhan NIYIBIZI yahawe umutuku.

Uko imikino yose yagenze:

Rayon Sports 1-0 Gasogi United
Etoile de l’Est 2-0 AS Kigali
Bugesera FC 2-0 Gicumbi FC
Mukura VS 1-0 Etincelles FC

Uko urutonde ruhagaze:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa