Ikipe ya Rayon Sports FC yabonye amanota atatu n’umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa shampiyona.
Rayon Sports iri kugerageza kugaruka mu gushaka igikombe cya shampiyona, yatsinze Marines FC mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 5,ku gitego cyatsinzwe na Arsène Tuyisenge,ku mupira wari uturutse muri koruneri yatewe na Muhire Kevin.
Rayon Sports yakomeje kurusha Marines FC byatumye ibona igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Luvumbu.Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ifite ibitego 2-0.
Igice cya Kabiri, Rayon Sports yagerageje kwihagararaho byatumye itahana amanota atatu y’umunsi.
Kugeza ubu, APR FC niyo ya mbere n’amanota 39 n’imikino ibiri itarakina mu gihe Rayon Sports ari iya kabiri na 33 n’umukino umwe itarakina.
Urutonde:
1. APR FC 39 Pts (-2)
2. RAYON SPORTS 33 Pts (-1) +12
3. Musanze FC 33 Pts (-1) +9
4. Police FC 32 Pts (-1)
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *