skol
fortebet

Rayon Sports yatsinze Musanze FC ikomeza kuryoherwa na buki irimo

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gukura amanota atatu kuri Stade Ubworoherane ubwo yatsindaga Musanze FC igitego 1-0, ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugira ibihe byiza bitanga ibimenyetso by’uko uyu mwaka uzayigendekera neza.

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi, ni bwo hatangiye gukinwa imikino y’umunsi wa Cyenda wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo. Umukino wari uhanzwe amaso, ni uwahuje Musanze FC na Rayon Sports, wabereye kuri Stade Ubworoherane guhera Saa Cyenda z’amanywa.

Biciye kuri rutahizamu ukomoka muri Uganda, Charles Bbaale watsinze igitego ku mubota wa 51, ikipe ya Rayon Sports yatahanye amanota atatu imbumbe ndetse bituma iyi kipe inafata umwanya wa kabiri n’amanota 17 nyuma ya Gorilla FC iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 18.

Umukeba wa Gikundiro, APR FC, yo iri mu gahinda ko guterwa mpaga na Gorilla FC nyuma yo kwisanga yashyize mu kibuga abakinnyi barindwi b’abanyamahanga kandi abemewe kugiramo rimwe ari batandatu.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu:

AS Kigali 1-2 Marines FC

Bugesera FC 0-0 Gorilla FC

Muhazi United 3-0 Amagaju FC

Etincelles FC 0-0 Rutsiro FC

Imikino iteganyijwe ejo:

Mukura vs Police FC [15h, Stade Huye]

Vision FC vs APR FC [18h, Kigali Péle Stadium]



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa