skol
Kigali

Rayon Sports yatumije inama y’igitaraganya yo kwiga ku bibazo ifite

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 June 2021

Ikipe ya Rayon Sports itaritwaye neza muri uyu mwaka w’imikino wakinwe mu buryo bwihariye kubera Covid-19,yatumije inama y’igitaraganya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021.


Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI abitangaza,iyi nama yagombaga kubera ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports,kiri ku Kimihurura.

Iki kinyamakuru cyavuze ko ubuyobozi bw’ikipe butishimiye uko yitwaye byatumye irangiza ku mwanya ubanziriza uwa nyuma mu makipe 8 bari bahataniye igikombe aho yatsinze umukino umwe gusa muri 7.

Ni inama ibaye nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize shampiyona yyarangiye Rayon Sports itsindwa na Espoir FC 3-1.

Ikinyamakuru ISIMBI kivuga ko cyamenye ko iyi nama igamije ibintu bigera kuri 3 birimo kwishyura abakinnyi umushahara w’ukwezi kwabo kwa Kamena,kwishyura amafaranga ya bamwe mu bakinnyi baguzwe ntibayabone yose(recruitment).

Kuri iki kintu ariko bivugwa ko bashobora kuza kwishyurwa igice abakinnyi andi bakumvikana igihe bazayabahera.

Icya 3 iyi nama yigaho n’ukurekura benshi mu bakinnyi itunze batatanze umusaruro hanyuma igatangira gushaka abandi

Umuyobozi wA Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele,ngo yifuza kubaka ikipe ikomeye ihatanira ibikombe ariyo mpamvu bamwe mu bakinnyi basoje amasezerano batazayongererwa ndetse hari n’abakiyafite bazirukanwa barimo rutahizamu Mambote iheruka gusinyisha.Rayon Sports irashaka kugura abakinnyi batari munsi ya 15.

Rayon Sports yasoje ku mwanya wa 7 mu makipe 8 ahatanira igikombe aho yagize amanota 5,mu mikino 7.Yatsinze umukino umwe inganya 2 itsindwa 4 irimo uwa AS Kigali,APR FC,Rutsiro FC na Espoir FC.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Aubameyang amerewe nabi n’abafana ba Arsenal kubera ibyo aheruka...

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, yateye umujinya...
4 December 2021 0

"Reka dukomeze tuzamure iyi mibare duce agahigo kose gashoboka" -Cristiano...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yaraye akoze agahigo ko...
3 December 2021 0

Se wa Lionel Messi yasubije abarimo Cristiano Ronaldo bibasiye umuhungu...

Se wa Lionel Messi, Jorge, yafashe icyemezo cyo gusubiza abibasiye uyu...
3 December 2021 0

APR FC yerekeje muri Maroc iri kumwe na kapiteni wayo Tuyisenge

APR FC irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, yerekeza muri Maroc gukina...
3 December 2021 0

Umutoza yishimiye igitego cyo ku munota wa nyuma bimuviramo...

Ku munsi w’ejo, umupira w’amaguru wa Misiri watakaje umunyabigwi witwa Adham...
3 December 2021 0

Lionel Messi yasabwe gusenya Hoteli ye nziza cyane [AMAFOTO]

Iki cyumweru,kizigenza Lionel Messi ari kuvugwa cyane kubera kwegukana...
3 December 2021 0