Rayon Sports yavunnye igikenyeri umutoza akomeza gusaba rutahizamu
Yanditswe: Saturday 10, Aug 2024

Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Jamus fc yo muri Sudan y’Epfo ibitego 3-0, umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yongeye gushimangira ko akeneye abakinnyi basatira izamu.
Ibi, uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino wa gucuti ikipe ye yatsinzemo Jamus yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-0 wabereye ku kibuga cyo mu Nzove kuri uyu wa Gatanu.
Ni ibitego byabonetse kare aho Bugingo Hakim yafunguye amazamu ku munota wa munani, Charles Baale yongeramo icya kabiri ku munota wa 14 mu gihe Adama Bagayogo yatsinze icya gatatu kuwa 18.
Jamus yo muri Sudani iri kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup izahuriramo na Stade Tunisien ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.
Rayon Sports yo ikaba yitegura umukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona ifitanye na Marines tariki 17 Kanama gusa umutoza wayo Robertinho akaba yatangaje ko byaba byiza hari imbaraga zongewe muri iyi kipe nkuko yagiye abyifuza.
Yagize ati “Turifuza kubaka urutirigongo ruhamye, uhereye inyuma ukagera imbere. Ni byo ko twifuza abakina mu busatirizi, ariko ntabwo nababwira umubare wabo, ibyo ni ubuyobozi bwabitangaza gusa”.
Robertinho ntiyemeje cyangwa ngo ahakane ko mu bakinnyi yifuza harimo Yunus Sentamu na Milton Kalisa, yatoje muri Uganda, gusa yavuze ko afitanye inama n’ubuyobozi bwe bitarenze kuri uyu wa Gatandatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *