Nyuma yo kwegura ku mutoza Masudi Irambona Djuma wari umaze imyaka 2 atoza iyi kipe kuri ubu benshi mu bafana bayo baracyategereje umutoza mushya aho byamaze kumenyekana igihe iyi kipe izamutangariza.
Mu kiganiro umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier yagiranye n’ikinyamakuru The new Times dukesha iyi nkuru yagitangarije ko bari mu biganiro n’uwo bifuza ko yabatoza gusa yirinze kuvuga izina rye aho yatangaje ko mu mpera z’uku kwezi umutoza mushya azaba yamenyekanye. (...)
Nyuma yo kwegura ku mutoza Masudi Irambona Djuma wari umaze imyaka 2 atoza iyi kipe kuri ubu benshi mu bafana bayo baracyategereje umutoza mushya aho byamaze kumenyekana igihe iyi kipe izamutangariza.
Mu kiganiro umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier yagiranye n’ikinyamakuru The new Times dukesha iyi nkuru yagitangarije ko bari mu biganiro n’uwo bifuza ko yabatoza gusa yirinze kuvuga izina rye aho yatangaje ko mu mpera z’uku kwezi umutoza mushya azaba yamenyekanye.
Yagize ati “Ikituraje ishinga ubu ntabwo ari ugushaka umutoza cyane kuko kuvugana nawe bisaba igihe kinini.Icyo turi gukora ni ugukomeza ikipe yacu no kongerera amasezerano abakinnyi, gusa igihari ni uko tugomba kuba twabonye umutoza mushya mu mpera z’uku kwezi kugira ngo dutangire imyiteguro yo gutegura umwaka w’imikino utaha”.
Mu batoza bari kuvugwa ko bashakishwa n’ikipe ya Rayon Sports hari Karekezi Olivier ndetse andi makuru agera ku Umuryango ni uko iyi kipe yaba iri kuganira na Casa Mbungo Andre watozaga Sunrise.
Ibitekerezo
Rwose nizere ko ayo makuru yo kuvugana na Casambugo atariyo. Ntabwo twamukenera muri rayon sport. Niba Karekezi yakungirizwa na Katauti byaba ari sawa twapfa kwihangana tukabakoresha nkabastar babiri. But, ubundi rayon sport dukeneye umutoza wabaye umukinnyi wayo kandi wari ukunzwe cyane. Ikindi kandi na Masoudi yagaruka mumwegereye
Cas Mbugo yahabwa amahirwe 90%. Afite ubunararibonye kurusha Karekezi utaragira icyo agaragaza.
Cas Mbugo yahabwa amahirwe 90%. Afite ubunararibonye kurusha Karekezi utaragira icyo agaragaza.
Rayon sport ibonye Katauti akungirizwa na casa mbungo byaba bipfuye kugaragara kuko abatoza yazana si uko batabishoboye barabishoboye alliko ahandi kuko muri Rayon sport nk’izina rikomeye hari ubumenyi babura, ndetse na facteur batujuje.
Umugabo ni MASUDI naho abandi n’ ukwijandika il faut chaque penser aux negotiations
mwaramutse nshuti bavandimwe batuzani kassa a kungirizwa na gatawuti na maso tukaba turi gutegura gatawuti nawe akazabikora mu yindi myaka nuko mbyumva karekezi we ntabwo tumushaka nti twazakira ntamika.
Andika Igitekerezo Hanokasa nta gahunda katawuti ni umureyon sawa Masudi Uwiteka azamufashe kuko ibyishimo bye tuzabirya umwaka.karekezi ni ntamiks nta gahunda