skol

Rayon Sports yavuze ku byo gusinyisha Youssef Rhab wayigiriyemo ibihe byiza

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2022

featured-image

ikipe ya rayon sports ntiyigeze ihakana cyangwa ngo yemeze niba izasinyisha rutahizamu w’umunya maroc,youssef rhab,wayigiriyemo ibihe byiza muri shampiyona yashize.
Nyuma yo kugera mu Rwanda kwa Luvumbu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, hategerejwe Umunya-Maroc Youssef Rhab na we wahoze muri Rayon Sports ariko akaza kuyivamo kubera icyo yise ‘kudafatwa neza’.
Uyu mukinnyi yageze muri Gikundiro nk’intizanyo ya Raja Casablanca yo muri Maroc ariko umupira yateye wageze ku ndiba y’umutima (…)

ikipe ya rayon sports ntiyigeze ihakana cyangwa ngo yemeze niba izasinyisha rutahizamu w’umunya maroc,youssef rhab,wayigiriyemo ibihe byiza muri shampiyona yashize.

Nyuma yo kugera mu Rwanda kwa Luvumbu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, hategerejwe Umunya-Maroc Youssef Rhab na we wahoze muri Rayon Sports ariko akaza kuyivamo kubera icyo yise ‘kudafatwa neza’.

Uyu mukinnyi yageze muri Gikundiro nk’intizanyo ya Raja Casablanca yo muri Maroc ariko umupira yateye wageze ku ndiba y’umutima w’abakunzi ba Murera.

Mu kiganiro na Radio Rwanda,Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,yavuze ko bishoboka cyangwa ntibishoboke gusinyisha uyu mukinnyi ariko bamuganirije

Yagize ati "Kutwandikira ibaruwa byo ntabyabayeho ariko kuba Rayon Sports yaganira na Youssef Rhab,sinzi ko hashira n’umunsi tutamuganirije.N’umukinnyi mwiza Pe.

Navuze imyanya dukeneyeho abakinnyi,ntabwo navuze izina ry’umukinnyi.Youssef Rhab yaboneka byaba byiza ariko atabonetse twazana undi."

Ku kibazo cy’ahazaza h’umutoza Haringingo Francis,Nkurunziza yagize ati "Ejo ashobora kuba atakiri umukozi wa Rayon kimwe nuko yaba akiri umukozi wa Rayon. Kuri we bibaye nta cyamutungura, ariteguye.Kuri twebwe bibaye nta cyadutungura,...kuri ubu Haringingo n’umutoza mwiza."

Ku bijyanye n’inama ziri gucicikana mu ikipe, yagize ati "Rayon Sports yubatswe n’inama ahubwo inama zayo zisigaye zirangira kare,ubanza imyanzuro yihuta,bwaracyaga kandi abayobozi ari abagabo babaga basize imiryango yabo.

Abantu baricara bakaganira ibitagenda bikava mu nzira.Nongere mbisubiremo,inama nizo zubaka Rayon Sports."

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buri gukora inama amanywa n’ijoro mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byatumye iyi kipe isoza imikino ibanza ya shampiyona, iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 28.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa