skol
fortebet

Rayon Sports yemeje bidasubirwaho ko yaguze rutahizamu ukomeye

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 07, Aug 2023

Rayon Sports yemeje bidasubirwaho ko yaguze rutahizamu ukomeye

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yasinyishije umunya-Sudan Eid Mugadam Abakar Mugadam,kugira ngo ayifashe mu marushanwa y’uyu mwaka.

Uyu musore w’imyaka 24 uherutse gusesa amasezerano na Al Hilal yo muri Sudan,kubera kutabona umwanya uhagije wo gukina ari nayo mpamvu yasinyiye Rayon Sports.

Yasinye amasezerano y’umwaka umwe aho iyi kipe ishaka kongera kugera mu matsinda ya CAF Conferderations Cup.

Nyuma y’uko yerekanywe na Rayon Sports, Eid Mugadam Abakar Mugadam yavuze ko azakora ibishoboka byose ngo aheshe ibikombe.

Ati “Nshuti bafana ba Rayon Sports nzakora ibishoboka byose mfashe ikipe kwegukana ibikombe. Ndabakunda cyane.”

Rayon Sports ikomeje kongera umubare w’abanyamahanga kandi muri shampiyona hemerewe gukina 6.

Muri CAF Confederation Cup yemerewe gukinisha abo ishaka bose gusa ibi byose iri kubikora kugira ngo izasezerere Al Ahli Benghazi yo muri Libya.

Uyu mukinnyi mushya aguzwe mbere y’uwo mwaka yasinye,ikipe imushaka yakwishyura Rayon Sports ibihumbi 30 by’amadorali.

Uyu mukinnyi akina aca ku mpande ariko yanakina inyuma ya rutahizamu gusa ngo yasabwe n’umutoza wa Rayon Sports kuko amuzi cyane.

Ibi bivuze ko abakina kuri uwo mwanya bazabona akazi gakomeye uyu munya Sudani nahagera.

Biteganyijwe ko uyu agera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri aho ahita atangira imyitozo kugira ngo azakine mu mukino wa Super Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa