Nyuma y’iminsi 4 Rayon Sports ikubita hirya no hino yabuze ikibuga cy’imyitozo kubera ko icyo yari yahawe na SKOL.uru ruganda rwari rwagifunze kubera ubwumvikane buke hagati yarwo n’iyi kipe,kuri ubu rwongeye gufungura iki kibuga nnyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi ku byerekeye amasezerano.
Ikipe ya Rayon Sports yongeye kwemererwa gusubira ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove,nyuma y’iminsi 4 yamaze izenguruka hirya no hino ishaka ikibuga kibuga cyo gukoreraho imyitozo.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabashije kumvikana n’umuterankunga SKOL ku munsi w’ejo taliki ya 28 Ukwakira 2017 bityo nabo bahita babafungurira iki kibuga abakinnyi n’abafana bari bamaze kumenyera.
Nyuma yo kutumvikana hagati y’impande zombi,SKOL yahise ifunga iki kibuga cy’imyitozo yubakiye Rayon Sports maze iyi kipe itagira ikibuga irasiragiragira ndetse Kiyovu Sports iyigirizaho nkana ubwo yajyaga kuyitira ikibuga cyo ku Mumena ku wa Gatanu.
Kugeza kuri ubu amakuru agera ku Umuryango aravuga ko impande zombi yaba Rayon Sports na SKOL bamaze kwemeranya ku masezerano mashya ndetse nta gihindutse bashobora kuyasinya cyane ko kimwe mu byatumye SKOL ifunga ikibuga cyo mu Nzove ari uko yasabye Rayon Sports kubereka uko bakoresheje amafaranga bahawe Rayon Sports ntihite ibasha kubereka imibare Nyayo.
Kuba aba bombi bumvikanye,bivuze ko Rayon Sports izasubukura imyitozo yayo ku wa mbere Taliki ya 30 Ukwakira 2017 ikorera kuri iki kibuga cy’ubwatsi.
Rayon Sports ifite amanota 7 mu mikino 4 ya shampiyona kuko yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 ku mukino ubanza wa shampiyona, itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0 ku mukino wa kabiri, yatsinzwe na Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino wa Gatatu hanyuma ku munsi w’ejo inyagira Kirehe FC ibitego 3-0.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *