Rayon Sports yamuritse imyambaro y’imyitozo izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24.
Ikipe ya Rayon Sports iheruka gukora umunsi w’igikundiro ukabyara umusaruro ukomeye,yamaze kwerekana imyenda y’umweru izajya ikorana imyitozo.
Rayon Sports isa nk’iyamaze kuva isoko ry’abakinnyi aho itegereje umukinnyi umwe gusa utaragera mu Rwanda ariko wamaze kuyisinyira, Umunya-Sudani, Eid Mugadam Abakar Mugadam.
Ni ikipe yaguze abakinnyi batandukanye yaba abanyamahanga ndetse n’abakinnyi b’Abanyarwanda.
Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira,irakina na APR FC tariki ya 12 Kanama 2023 muri Super Cup.
Iyi kipe imaze gukina imikino 3 ya gicuti aho yanganyije ibiri,itsindwa umwe na Kenya Police.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *