skol

Rayon Sports yihanangirije Rugaju Reagan wavuze ko habaye amayeri mu igenda rya Serumogo Ali

Yanditswe: Friday 13, Feb 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Umuryango Rayon Sports bwamenyesheje abakunzi bawo n’Abanyarwanda ko bwamaganye amakuru yatangajwe n’umunyamakuru wa Radio Rwanda, Rugaju Reagan, wavuze ko Serumogo Ali yavuye muri iyi kipe agurishijwe, aho kugendera ubuntu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026, ni bwo Rayon Sports yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo, ishyira ukuri ku byatangajwe na Rugaju Reagan.

Imbarutso y’ibi byose ni ugusezera kwa Ngabo Roben wari ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Rayon Sports, avuga ko ari kunanizwa n’ubuyobozi bwayo.

Mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cyatambutse ku wa 12 Gashyantare 2026, Rugaju Reagan yavuze ko habaye uburiganya mu igenda ry’umukinnyi Serumogo Ali wari myugariro ugenderwaho mu ikipe, igitekerezo kitari gishyigikiwe na Ngabo.

Yagize ati “Ni gute umukinnyi yasesa amasezerano mu ikipe nka Rayon Sports yabanzagamo ku mikino ya APR FC, Al Hilal n’izindi, ugasesa amasezerano ku mukinnyi nka Serumogo w’Umunyarwanda, mu masaha 72 ari imbere agahita agendera ubuntu?”

“Nyamara hari ubukangurambaga buvuga ko agomba gusesa amasezerano, inyurabwenge yihishe inyuma ari ukugira ngo babone uko bamutanga byitwa ko ari ubuntu, mbisubiremo ntabwo byari ubuntu. Umwe mu banyamakuru wivuganiye n’Umunyamabanga w’ikipe Serumogo yagiyemo, Serumogo yarishyuwe.”

Nyuma yo kuvuga ko uyu mukinnyi yagendeye ibihumbi 10$, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko inshuro nyinshi bwasobanuye ko uyu mukinnyi yagiye ku “bwumvikane bw’impande zombi kandi bikorwa mu mucyo”.

Ati “Ubuyobozi bwa Rayon Sports burasaba itangazamakuru muri rusange gutangaza amakuru y’ukuri afite gihamya kandi atagamije guteza umwiryane mu muryango wa Rayon Sports. Burasaba abakunzi bawo kudaha agaciro amakuru y’ibihuha agamije gusenya ibikorwa byiza umuryango ugeraho. Ubuyobozi bw’Umuryango Rayon Sports burizeza abakunzi bawo ko buzakomeza gukorera mu mucyo kandi kinyamwuga.”

Nyuma y’iminsi ibiri gusa Serumogo Ali wari usigaranye amasezerano y’umwaka umwe n’igice atandukanye na Rayon Sports, yerekanywe na El Merrikh SC Bentiu yo muri Sudani y’Epfo ku itariki ya 19 Mutarama 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa