Ikipe ya Gicumbi FC yari yaje i Kigali gukina umukino wa shampiyona w’ikirarane n’ikipe ya Rayon Sports, ihaherewe isomo rya ruhago n’abasore ba Masudi Djuma, ihatsindirwa ibitego 6 byose kuri 1.
Iyi kipe iri kurwana no kudasubira mu cyiciro cya 2, yatsinzwe ibitego 4 mu gice cya mbere, bayongera 2, yanga kugenda itavuze, ibona impazamarira mu minota y’inyongera.
Kwizera Pierrot wari wagarutse mu kibuga nyuma y’umukino wa Musanze na Rugende yasibye mu cyumweru gishize kubera invune, (…)
Ikipe ya Gicumbi FC yari yaje i Kigali gukina umukino wa shampiyona w’ikirarane n’ikipe ya Rayon Sports, ihaherewe isomo rya ruhago n’abasore ba Masudi Djuma, ihatsindirwa ibitego 6 byose kuri 1.
Iyi kipe iri kurwana no kudasubira mu cyiciro cya 2, yatsinzwe ibitego 4 mu gice cya mbere, bayongera 2, yanga kugenda itavuze, ibona impazamarira mu minota y’inyongera.
Kwizera Pierrot wari wagarutse mu kibuga nyuma y’umukino wa Musanze na Rugende yasibye mu cyumweru gishize kubera invune, yafunguye amazamu ku munota wa 8 gusa w’umukino kuri coup franc nk’ibisanzwe, Musoni atamenye aho umupira uciye.
Frank Lomami n’umutwe yatsindiye Rayon Sports igitego cya 2 n’umutwe ku munota wa 14, ku mupira mwiza yari ahawe na Nzayisenga Jean D’Amour.
Ahagana ku munota wa 32, umukinnyi Moustapha Nsengiyunva wari wakomeje kugora Figo wa Gicumbi, yatsindiye Rayon Sports igitego cya 3 muri uyu mukino.
Bagiye kuruhuka ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya 4, haburaga umunota umwe bagasubira mu rwambariro, igitego cyatsinzwe na Muhire Kevin, aherejwe na Moustapha.
Rayon Sports ivuye kuruhuka yaje yagenjeje amaguru mato, ntiyongera kotsa igitutu cyane ikipe ya Gicumbi. Okoko yakoze impinduka, ashaka uko yabona byibura igitego, ariko bikomeza kumwangira.
Masudi Djuma wari wagarutse kuri uyu mukino, yakuyemo Kevin Muhire yinjiza Nova Bayama, wongereye imbaraga mu busatirizi bwa Rayon Sports maze botsa igitutu bigaragara ikipe ya Gicumbi.
Ku kazi gakomeye kakozwe n’uyu musore, yahaye Shassir Nahimana umupira, uyu na we awuhereza Moustapha wateye ishoti umuzamu arikuramo, ariko umupira uhura na Lomami Frank wahise atsinda igitego cya 5.
Ikipe ya Rayon Sports muri iyi minota 15 ya nyuma yasatiraga bigaragara ikipe ya Gicumbi, biza kuyihira ahagana ku munota wa 88, ubwo Nova Bayama ku mupira yari ahawe na Shassir Nahimana, yahereje Moustapha wahise atsinda igitego cya 6.
Gicumbi FC yaje kwinyara mu isunzu ibona agatego k’impozamarira cyatsinzwe na Ndayambaje Suleiman, nyuma yaho ubutembere yagiriye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa kabiri butayihiriye, kuko yaba amafaranga yaje gushaka icyuye macye, ugereranije nayo yashakaga, amanota ikayasigira Rayon Sports.
Rayon Sports ikomeje kwanikira amakipe ayikuriye, itsinze imikino 2 iri mbere, yatwara igikombe cya shampiyona mu cyumweru gitaha, ubwo izaba ikina na Mukura VS, nyuma y’imikino 2 izakinamo na Musanze mu gikombe cy’Amahoro.
Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 61, irarusha APR FC amanota 10, ikarusha ikipe ya 3 amanota 13.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *