skol
fortebet

Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw kuri Rayon day

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 20, Jul 2026

Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw kuri Rayon day

Sponsored Ad

skol

Ibirori bya Rayon Day 2026 "Umunsi w’igikundiro" bitegurwa n’ikipe ya Rayon Sports byabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa 18 Nyakanga 2026, byayinjirije agera kuri miliyoni 49 Frw.

Amakuru avuga ubwitabire bwari hejuru bwagaragaye muri ibi birori Rayon Sports yatsindiyemo GorMahia ibitego 2-0, bwayinjirije miliyoni 49 Frw mu matike yacurujwe aho kwinjira ahamacye byari ibihumbi 5000 Frw, ibihumbi 10000 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 50 000 Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 100 000 Frw muri VVIP.

Iyi ni imbumbe y’ibyinjiye byose hatari havamo ibyo Rayon Sports yatanze mu gutegura iki gikorwa mu buryo butandukanye, umusoro, ayo gukodesha stade, abacuruje amatike ndetse n’ibindi mu gihe iyo havuyemo nk’umusoro ungana na 18%. Muri aya mafaranga yinjiye havuyemo umusoro ikipe isigarana miliyoni 40 n’ibihumbi 180 mu gihe kuri stade, mbere y’uko ijya mu maboko ya Minisiteri ya Siporo ikipe yishyuraga 10% y’ibyinjiye.

Umunsi w’Igikundiro ni ibirori Rayon Sports itegura kuva mu 2019 aho bikaba buri mwaka mbere y’uko itangira umwaka w’imikino mushya aho yerekaniramo abakinnyi bashya haba mu bagabo n’abagore ndetse n’ibindi bikorwa biberamo birimo n’umukino wa gicuti ukinwa.

Ibirori by’uyu mwaka wa 2026, byabereye kuri Kigali Pele Stadium mu gihe bitangira byagombaga kubera kuri Stade Amahoro ariko bigahinduka mu minsi ya nyuma kubera igiciro cyo kuyikodesha kitumvikanweho n’impande zombi cyane cyane ku bijyanye no kugena abazacuruza ibinyobwa n’ibiribwa.

Kuvana ibi birori kuri Stade Amahoro habura iminsi micye byashoboraga gutera impungenge ko abazabyitabira bashobora kuba bacye cyangwa ibibivamo bikaba bicye, gusa ibi siko byagenze kuko ubwitabire kuri Kigali Pele Stadium bwari hejuru ku ijanisha ry’i 100% ariko nanone ikaba yakira abantu bacye ugereranyije n’ibihumbi 45 byakirwa na Stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa