skol
fortebet

Rayon Sports yisubije ikuzo imbere ya AS Kigali yayiganye imyambarire

Yanditswe: Saturday 18, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yisubije ikuzo imbere ya AS Kigali iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

Sponsored Ad

Ibitego bya Rharb Youssef na Manace Mutatu mu minota ya mbere y’umukino, byafashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali ibitego 2-1,yisubiza ikuzo nyuma yo kuyitsinda muri shampiyona ishize ibitego 3-1.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa munani ku gitego cyatsinzwe na Rharb Youssef ku mupira yateye ugendera hasi, umunyezamu Ntwari Fiacre ntiyabasha kuwugeraho.

Nyuma y’umunota umwe, Sanogo Souleymane yateranye umupira Rugwiro Hervé, ugera kuri Manace Mutatu wacenze umukinnyi umwe wa AS Kigali, aroba umunyezamu Ntwari Fiacre.

Rayon Sports yashoboraga gutsinda igitego cya gatatu mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ariko umupira watewe na Sanogo, ukurwamo Ntwari Fiacre wasohotse neza.

AS Kigali yakoze impinduka za mbere ubwo Haruna Niyonzima yasimburaga Saba Robert mu minota ya nyuma y’igice cya mbere hanyuma mu ntangiriro z’igice cya kabiri Sugira Ernest na Bishira Latif basimbura Kwizera Pierrot na Rugwiro Hervé.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yatsinze igitego cy;impozamarira ku munota wa 59, cyinjijwe na Bishira Latif nyuma y’umupira wari uvuye muri koruneri yaturutse ku ishoti rikomeye ryatewe na Sugira Ernest,umunyezamu Hakizimana Adolphe yirwanaho.

AS Kigali yasatiriye bikomeye mu minota ya nyuma, ariko inanirwa kwishyura, byatumye Rayon Sports itsinda umukino ku bitego 2-1 ndetse ikaba yagize amanota 15 ku mwanya wa kane.

Mu yindi mikino yabaye, Kiyovu Sports yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 20 nyuma yo gutsindira Mukura VS i Huye ibitego 2-1 bya Eric Ngendahimana na Bigirimana Abeddy. Opoku William ni we wari watsindiye iyi kipe yo mu Majyepfo.

APR FC yagize amanota 16 ku mwanya wa kabiri, iyanganya na AS Kigali, ni nyuma y’uko yatsindiye Marines FC i Rubavu ibitego 2-1. Mugunga Yves na Bizimana Yannick ni bo batsindiye iyi kipe mu gihe Ishimwe Fiston yatsindiye Marines FC impozamarira kuri penaliti.

Abakinnyi ba AS Kigali 11 babanje mu kibuga:

Ntwali Fiacre
Ishimwe Christian - Rugwiro Herve - Rurangwa Mossi - Rukundo Denis

Niyonzima Olivier Sefu - Kakule Mugheni Fabrice - Kwizera Pierrot

Hussein Tshabalala - Saba Robert - Aboubacar Lawal

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga:

Hakizimana Adolphe

Nizigiyimana Karim Mackenzi - Niyigena Clement - Ndizeye Samuel - Muvandimwe JMV

Nishimwe Blaise - Muhire Kevin - Yousseff Rharb

Iranzi Jean Claude - Suleymane Sanogo - Matatu Manace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa