Rayon Sports yisubije Kwizera Pierrot wayigiriyemo ibihe byiza
Yanditswe: Tuesday 18, Jan 2022

Amakuru aremeza ko ikipe ya Rayon Sports yisubije uwahoze ari kizigenza wayo Kwizera Pierrot wayikiniye ndetse akayihesha ibikombe bitandukanye.
Nubwo Ubuyobozi bw’iyi kipe butaratangaza aya makuru,kuri uyu wa mbere nijoro, Pierrot yahuye n’intumwa za Rayon Sports ayisinyira amasezerano.
Ikinyamakuru IGIHEcyavuze ko amakuru gikesha umwe mu b’imbere muri Rayon Sports yacyemereye ko Kwizera Pierrot yasinye imyaka ibiri, ariko byagizwe ibanga kuko agikinira AS Kigali kugeza imikino ibanza ya (...)
Amakuru aremeza ko ikipe ya Rayon Sports yisubije uwahoze ari kizigenza wayo Kwizera Pierrot wayikiniye ndetse akayihesha ibikombe bitandukanye.
Nubwo Ubuyobozi bw’iyi kipe butaratangaza aya makuru,kuri uyu wa mbere nijoro, Pierrot yahuye n’intumwa za Rayon Sports ayisinyira amasezerano.
Ikinyamakuru IGIHEcyavuze ko amakuru gikesha umwe mu b’imbere muri Rayon Sports yacyemereye ko Kwizera Pierrot yasinye imyaka ibiri, ariko byagizwe ibanga kuko agikinira AS Kigali kugeza imikino ibanza ya Shampiyona irangiye mu mpera z’uku kwezi.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa AS Kigali bwavuze ko bugifite icyizere ko Kwizera Pierrot ashobora kongera amasezerano.
Muri Nzeri 2019 ni bwo Kwizera Pierrot yasinyiye AS Kigali, ariko ntiyayikinira mu mwaka wa mbere kubera imvune.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi yageze mu Rwanda muri Mutarama 2015, aho yasinyiye Rayon Sports ku masezerano y’umwaka umwe n’igice mu gihe mu mpeshyi ya 2016 yasinye indi myaka ibiri.
Yabaye umukinnyi w’Umwaka mu Rwanda mu myaka ibiri ya nyuma akinira Rayon Sports.
Muri Kanama 2018, Kwizera yerekeje muri Al Oruba Sports Club yo muri Oman nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye muri Rayon Sports.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *