Ikipe ya Rayon Sports ikomeje guhaka ikipe ya AS Kigali kuko no kuri uyu wa Kane yongeye kuyitsinda mu mukino wa shampiyona.
Wari umukino w’ikirarane Rayon Sports yari yakiriyemo AS Kigali kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Kane.
Igitego cya Musa Esenu ku munota wa 9 ku mupira mwiza yahawe na Ganijuru Elie,nicyo cyatandukanyije izi mpande zombi zisigaye zihangana cyane.
Intsinzi ya Rayon Sports ishimangiye ko ikomeje kwibasira AS Kigali kuko aba banyamujyi baheruka kuyitsinda (…)
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje guhaka ikipe ya AS Kigali kuko no kuri uyu wa Kane yongeye kuyitsinda mu mukino wa shampiyona.
Wari umukino w’ikirarane Rayon Sports yari yakiriyemo AS Kigali kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Kane.
Igitego cya Musa Esenu ku munota wa 9 ku mupira mwiza yahawe na Ganijuru Elie,nicyo cyatandukanyije izi mpande zombi zisigaye zihangana cyane.
Intsinzi ya Rayon Sports ishimangiye ko ikomeje kwibasira AS Kigali kuko aba banyamujyi baheruka kuyitsinda kera.
Uretse kuba Rayon Sports yatsinze uyu mukino,yahushije uburyo 2 bwabazwe bwa rutahizamu Willy Onana wasigaraganye n’umunyezamu Ntwari Fiacre gusa akananirwa kumutsinda.Ibi byabaye mu bice byombi by’umukino.
Binyuze mu busatirizi bwa yo, AS Kigali mu gice cya kabiri yagerageje gushyira igitutu kuri Rayon Sports ndetse barema amahirwe menshi gusa imipira myinshi bayitera hanze nigerageje kujya mu izamu umunyezamu Kabwiri wari uhagaze neza akayifata.
Rayon Sports imaze gukina imikino 9 muri 10,yafashe umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda n’amanota 22 aho ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite 21.
Urutonde
1. RAYON SPORTS 22 Pts (9)
2. KIYOVU SPORTS 21 Pts (10)
3. APR FC 18 Pts (9)
4. AS KIGALI 17 Pts (9)
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *