Rayon Sports yongeye gutakaza amanota imbere ya Etincelles FC
Yanditswe: Sunday 20, May 2018
Ikipe ya Etincelles FC yongeye guhagama Rayon Sports banganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.
Nkuko isanzwe ibugenza,Etincelles FC yongeye kwereka Rayon Sports ko iri mu makipe ayishobora mu Rwanda,kuko iyitesheje amanota bituma iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ikomeza gutera ishoti amahirwe yo kwisubiza igikombe cya shampiyona.
Etincelles FC yashimangiye ko iri mu makipe agora Rayon Sports
Muri iyi minsi abafana ba Rayon Sports bakomeje kuba mu marira, kuko uyu ubaye umukino wa 7 wikurikiranya Rayon Sports idatsinda ndetse mu mikino 9 iheruka gukina mu marushanwa yose yatsinze umukino umwe wonyine.
Igice cya mbere cyara nzwe no kwigana kw’amakipe yombi byatumye kirangira amakipe yombi anganya 0-0 nubwo Rayon Sports ariyo yabonye amahirwe menshi.
Igice cya kabiri cy’umukino Etincelles FC yatangiye isatira Rayon Sports biyifasha kubona penaliti ku munota wa 51 ku mupira Niyonsenga Ibrahim yateye Rwatubyaye Abdul awukoraho mu rubuga rw’amahina,Mugenzi Cedrick ayitera neza Bakame ntiyabasha gukuramo umupira.
Rayon Sports yari yishwe no kuba impande zayo zitakoraga,Minnaert yabibonye ahita yinjiza Djabel na Mugume Yassin, bituma ikipe ikora cyane ndetse itangira gusatira bikomeye Etincelles.
Rayon Sports ikomeje gusigara mu rugamba rwo guhatanira shampiyona
Yassin Mugume yokeje igitutu Etincelles bimufasha kubona koluneri yateye neza Shabani Hussein atera umutwe,Rayon Sports iba ibonye igitego cyo kwishyura.
Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Etincelles,igenda ibona uburyo imbere y’izamu ariko umunyezamu Rukundo Protegene ayibera ibamba ndetse yakuyemo imipira myinshi ikomeye byatumye benshi bemeza ko ariwe mukinnyi witwaye neza kurusha abandi .
Rayon Sports ikomeje gusigara inyuma y’abakeba bayo AS Kigali na APR FC, kuko nyuma y’uyu mukino w’umunsi wa 24, igumye ku mwanya wa 4 n’amanota 37 mu gihe AS Kigali ya mbere ifite 45 mu gihe APR FC ya kabiri ifite 44.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Faustin Usengimana, Abdul Rwatubyaye, Mutsinzi Ange, Nzayisenga Jean d’Amour Mayor, Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot, Rutanga Eric, Muhire Kevin, Bimenyimana Bonfils Caleb na Shaban Hussein Tchabalala.
Etincelles FC: Taiga, Welbeck, Kayigamba, Iddy, Isiaq, Irshad, Diemme, Ramires, Joakim, Ibrahim na Murutabose.
Amafoto:Ruhagoyacu


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *