skol
fortebet

Rayon Sports yongeye kunanirwa kwikura imbere ya Espoir FC/AS Kigali igaruka ku isonga

Yanditswe: Wednesday 01, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutakaza amanota imbere ya Espoir FC I Rusizi nyuma y’uko ku mukino w’umunsi wa 5 banganyije ibitego 2-2 ndetse iyi kipe yari imbere y’abakunzi bayo ihusha na penaliti.

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga gutsinda Etoile de l’Est ku mahirwe,yagowe n’umukino w’i Rusizi gusa ibasha kwihagararaho ihakura inota rimwe.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 23 ku gitego cyatsinzwe na Esombe Willy Onana ariko ntibyatinze kuko ku munota wa 32 yishyuwe iki gitego na Muhoozi Fred.

Espoir FC yanze kujya mu kiruhuko idatsinze,yinjiza igitego cya kabiri mu minota 5 ya nyuma y’igice cya mbere nanone gitsinzwe na Muhoozi Fred ku ishoti rikomeye yateye Bashunga ntiyarikuramo.

Mu gice cya kabiri,Espoir FC yagarutse nabi ishaka igitego cya 3 ariko Masudi abibona kare akora impinduka zamugaruye mu mukino.

Niyigena Clement niwe wishyuriye Rayon Sports igitego mu gice cya kabiri nubwo yaje kuvunika kubera kugonga igiti cy’izamu atsinda iki gitego.

Espoir FC yabonye penaliti mu minota 10 ya nyuma y’umukino,ihabwa Driss Dagnogo wayiteye nabi umunyezamu Bashunga Abouba ayikuramo,asonze umupira ujya hanze.

Rayon Sports yirwanyeho ibona inota rimwe bigoye bituma ibasha kugira amanota 10 mbere yo guhura na Kiyovu Sports ku Cyumweru.

Mu yindi mikino,Gasogi United yari imaze iminsi yitwara neza yatsinzwe na Etoile de l’Est igitego 1-0 cyatsinzwe na Samuel Chukwudi Nwosu.

Kiyovu Sports yasuye Etincelles iyitsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na Bigirimana Abedi na Ngendahimana Eric.Police FC yatsinze Marines FC igitego 1-0 cya Hakizimana Muhadjiri.

AS Kigali yagumye ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 14,nyuma yo gutsindira Gicumbi FC iwayo ibitego 2-1 bya Niyibizi Ramadhan na Sugira Ernest.Icya Gicumbi FC cyatsinzwe na Iradukunda Axel.

Amakipe 4 (Rutsiro FC, Mukura VS, Etincelles na Gorilla) n’ubu ntarabona intsinzi mu gihe Espoir FC yujuje umukino wa 5 idatsindwa muri shampiyona.

Uko imikino yose yagenze:

Gicumbi FC 1-2 AS KIGALI
Etincelles 0-2 KIYOVU SPORTS
ESPOIR FC 2-2 RAYON SPORTS
Etoile 1-0 Gasogi United
Bugesera 0-0 Rutsiro FC
Police FC 1-0 Marines FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa