Rayon Sports yongeye kwerekeza amaso muri Uganda isinyisha umunyezamu uhakomoka
Yanditswe: Thursday 29, Jun 2023
Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri Umunyezamu w’umwaka muri Uganda Super League, Simon Tamale wakiniraga Maroons FC.
Tamale usoje amasezerano ye muri Maroons FC yitwaye neza muri Shampiyona aho mu mikino 28 iyi kipe yakinnye 12 muri yo yari mu izamu ntiyinjizwa igitego.
Mukura Victory Sports yari ifite icyizere cyinshi ko Tamale bamaze amezi abiri baganira azayisinyira agasimbura Ssebwato wari wayisabye agahenge mu gihe yavuganaga n’andi makipe arimo Rayon Sports na Kiyovu Sports, yatunguwe no kumva ko uyu Munya-Uganda yashyize umukono ku masezerano ya Rayon Sports.
Mu bandi banyezamu Rayon Sports yifuzaga harimo Ntwari Fiacre wamaze kwerekeza muri Afurika Y’Epfo na Ssebwato Nicholas gusa ibiganiro ntibyaje kugenda neza kugeza ubwo isinyishije Tamale.
Maroons FC ya Tamale yasoreje ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona ya Uganda n’amanota 41 aho irushwa na Vipers ya mbere ndetse yegukanye Igikombe amanota 12.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *