RBA yishyuye akayabo igura uburenganzira bwo kwerekana shampiyona imyaka itanu
Yanditswe: Thursday 07, Dec 2023
Rwanda Premier League igenga Shampiyona y’u Rwanda yasinyaye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) amasezerano yo kwerekana imikino afite agaciro karenga miliyari 1,2 Frw mu gihe cy’imyaka itanu.
Uyu munsi tariki ya 7 Ukuboza, nibwo izi nzego zombi zasinyanye amasezerano nyuma y’iminsi ishize iki kigo cyerekana imipira ya shampiyona kibinyujije kuri shene yacyo ya Magic Sports.
Aya masezerano azamara imyaka 5, afite agaciro ka 1,240,800,000 Frw.Iyi shampiyona izajya inyura kuri Shene ya Magic Sports iri kuri StarTimes.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’u Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yusufu yavuze ko aya masezerano uretse uburyo bw’amajwi yamaze guhabwa Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).
Yakomeje avuga ko aya mafaranga ari mu bice bitatu aho igice cya mbere cy’imyaka 3 kimeze nk’igeragezwa.
Ati "Amafaranga azishyurwa mu bice 3, imyaka 3 ya mbere izaba imeze nk’igeragezwa aho bazajya bishyura miliyoni 220 Frw ku mwaka mu gihe cy’imyaka 3. Umwaka wa kane haziyongeraho 20% (bivuze miliyoni 264 Frw), umwaka wa nyuma ni bazishyura hiyongereyeho 20% y’umwaka 4 (miliyoni 316.8 Frw)."
Aya masezerano ateganya ko RBA izajya yerekana nibura imikino iri hagati y’itatu n’itanu kuri buri munsi wa Shampiyona ikaba 60 mu mwaka w’imikino.
Muri nzeri uyu mwaka nibwo ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwari bwamenyesheje Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru,RBA, ko bwishyura byibura igiciro kitari munsi ya Miliyoni 400 FRW,kugira ngo gikomeze kwerekana shampiyona y’u Rwanda
Icyakora nyuma y’aho hasohotse amakuru avuga ko iki kigo cyemerewe kwerekana umupira kuri Miliyoni 200 FRW gusa kirekura ibyo kuwerekana kuri You Tube no kuwogeza cyonyine.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *