skol
fortebet

RCS yasobanuye uko umucungagereza yarashe mugenzi we by’impanuka agapfa

Yanditswe: Friday 04, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, rwatangaje ko muri Gereza ya Gicumbi habereye impanuka y’Umucungagereza warashe mugenzi we ubwo bari mu kazi.
Byabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Werurwe 2022, aho Umucungagereza ukorera muri Gereza ya Gicumbi iherereye mu Murenge wa Miyove, yarashe mugenzi we.
Amakuru ahari ni uko hari Umucungagereza w’umukobwa wari urwaye bagenzi be babiri bajya kumusura mu masaha y’umugoroba.
Ubwo bari muri icyo cyumba baganira nibwo Umucungagereza mugenzi wabo (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, rwatangaje ko muri Gereza ya Gicumbi habereye impanuka y’Umucungagereza warashe mugenzi we ubwo bari mu kazi.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Werurwe 2022, aho Umucungagereza ukorera muri Gereza ya Gicumbi iherereye mu Murenge wa Miyove, yarashe mugenzi we.

Amakuru ahari ni uko hari Umucungagereza w’umukobwa wari urwaye bagenzi be babiri bajya kumusura mu masaha y’umugoroba.

Ubwo bari muri icyo cyumba baganira nibwo Umucungagereza mugenzi wabo w’umusore, yinjiyemo aza kurekura isasu rifata umwe muri abo bakobwa ahita ajyanwa mu bitaro aza kwitaba Imana nyuma y’igihe gito.

Ubuyobozi bwa Gereza ya Gicumbi butangaza ko aba bacungagereza bari basanzwe babanye neza ndetse uwo musore yari agiye gusura uwo mukobwa urwaye.

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yabaye avuga ko amakuru y’ibanze agaragaza ko icyabaye atari ukurasa kubera ko ari uwarashe n’uwarashwe batari bafitanye ibibazo.

Yagize ati “Ikindi ni uko bari basanzwe babanye neza kandi abakozi mu kazi kabo ka buri munsi bahabwa amabwiriza y’akazi nubwo haba habayeho ikibazo cy’impanuka.”

Yakomeje agira ati “Ni ibintu byatubabaje nka RCS ariko na none tunihanganishije umuryango wa nyakwigendera kuko yari umwana w’umukobwa ukiri muto, witanga mu kazi, ndetse nubwo umwana ari uw’umuryango ariko ni umujyambere, amaboko igihugu kibuze.”

SSP Uwera avuga ko bahabwa amabwiriza y’uko bitwararika ku bikoresho by’akazi mu buryo bwo kwirinda nk’izo mpanuka ndetse no kurangwa n’imyitwarire myiza.

Hakomeje gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka y’umusore warashe umukobwa bakoranaga mu kazi k’Ubucungagereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa