skol
fortebet

RDC:Umupolisi yarashe umunyeshuri wo muri Kaminuza amuziza kutambara agapfukamunwa

Yanditswe: Sunday 25, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyeshuri wiga muri kaminuza ya Kinshasa yarashwe n’umupolisi azira ko yanze kwambara agapfukamunwa ubwo yarimo afata amashusho ya videwo yo gusetsa yashakaga gushyira hanze.
Uyu munyeshuri witwa Honoré Shama yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ajya kwifata amashusho ya filimi yo gusetsa aribyo byateye umujinya uyu mupolisi aramurasa.
Patient Odia wabonye ibi biba yagize ati “Inshuti yacu Honoré Shama wigaga literature muri University of Kinshasa,yarashwe ubwo yakoraga umukoro ku (...)

Sponsored Ad

Umunyeshuri wiga muri kaminuza ya Kinshasa yarashwe n’umupolisi azira ko yanze kwambara agapfukamunwa ubwo yarimo afata amashusho ya videwo yo gusetsa yashakaga gushyira hanze.

Uyu munyeshuri witwa Honoré Shama yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ajya kwifata amashusho ya filimi yo gusetsa aribyo byateye umujinya uyu mupolisi aramurasa.

Patient Odia wabonye ibi biba yagize ati “Inshuti yacu Honoré Shama wigaga literature muri University of Kinshasa,yarashwe ubwo yakoraga umukoro ku isomo ryo gusoma.

Umupolisi yamusabye kwambara agapfukamunwa.Honoré Shama yagerageje kumwereka ko agafite ariko ari mu mukoro w’ishuri uyu mupolisi ararakara cyane kuko yari yizeye ko arabona amafaranga.Umupolisi yararakaye amushinja kumusuzugura niko kumurasa.”

Kwambara agapfukamunwa muri RDC ni itegeko kuko iyo utakambaye ucibwa amande y’ibihumbi 10 ndetse abapolisi bo mu mujyi wa Kinshasa bakomeza cyane izi ngamba aho banaka abaturage ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa