Umwana witwa Abdul Rahim Awhida w’imyaka 14 ukomoka muri Maroc, aherutse gupfusha umuryango we wose w’abantu batanu barimo ababyeyi be n’abavandimwe kubera umutingito uherutse kwibasira igihugu cye.
Uyu mwana ufana Real Madrid,yakoranye ikiganiro n’umunyamakuru yambaye umwenda w’iyi kipe avuga akaga kamugwiriye n’inzozi yari afite arira, bikora ku mutima abantu bo hirya no hino ku isi.
Real yasabye televiziyo ya Al Arabiya nomero ya telefoni ya nyirarume wa Abdul.
Real Madrid yaje kumushakisha kugeza imubonye,niko guhita imuzana muri Espagne,imushyira mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru ryayo.
Ku wa gatanu ushize, se wa Abdul, nyina, barumuna be na sekuru bari mu bantu barenga 2.900 bahitanywe n’umutingito uri ku gipimo cya 6.8 wibasiye Maroc.
Mu kiganiro uyu mwana yakoze nyuma y’aka kaga, cyakuruye amarangamutima ya benshi, yasobanuye ko yashakaga gusohoza inzozi za se zo kurangiza amashuri ye,akaba umwarimu cyangwa umuganga.
Yagize ati: "Ndashaka kurangiza amasomo yanjye."
Abdul yahise atungurwa kandi yishimira kubwirwa na Al Arabiya mu kiganiro cya kabiri ko Real yifuza kumufasha.
Iyi kipe ikinira i Bernabeu irateganya kumwinjiza mu ishuri ryayo ry’umupira no kumufasha gukomeza kwiga.
Muri iyo videwo, Abdul yagize ati: “Imana ishimwe… Ibi byanshimishije cyane,”
Umutingito washenye imidugudu yo mu misozi miremire ya Atlas, muri Maroc rwagati.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *