skol
fortebet

Real Madrid igiye gusinyisha umusimbura wa Raphael Varane

Yanditswe: Saturday 31, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid iheruka kurekura myugariro wayo Raphael Varane yari imaranye imyaka 10,igiye kumusimbuza uwitwa Pau Torres ukinira ikipe ya Villarreal mu gihugu cya Espagne.

Sponsored Ad

Nubwo Pau Torres atazwi cyane,n’umwe mu bakinnyi bifujwe n’amakipe akomeye ku isi gusa biravugwa ko Real Madrid igeze kure gahunda yo kumugura.

Varane aherutse gusaba Real Madrid ko yamurekura akerekeza muri Manchester United irabimwerera byatumye isigarana Nacho Fernandez,Militao na Alaba mu bwugarizi gusa ngo irashaka kongeramo undi mukinnyi cyane ko yanarekuye Sergio Ramos.

Carlo Ancelotti ari mu nzira zo kugura uyu myugariro w’umunya Espagne w’imyaka 24 wahesheje Villarreal igikombe cya Europa League giheruka batsinze United.

Ikinyamakuru El Gol Digital cyemeje ko Madrid igiye kwishyura miliyoni 51 z’amapawundi kuri uyu myugariro.

United nayo yifuzaga Pau ariko iza guhindura gahunda igura Varane w’imyaka 28 ufite ubunararibonye.

Pau wari mu ikipe ya Espagne yageze muri ½ cya Euro 2020,yavuze ko agifite amasezerano na Villarreal ndetse atuje mu mutwe nubwo Real Madrid imumereye nabi.


Pau Torres wa Villarreal arifuzwa cyane na Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa