skol
fortebet

Real Madrid igiye gutwara PSG rutahizamu Kylian Mbappe yari ikomeyeho cyane

Yanditswe: Wednesday 25, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid itajya ibura umukinnyi yifuza,yamaze gutera intambwe ishimishije mu rugamba rwo kwegukana Kylian Mbappe kuko kubera akayabo yasutse ku meza ya PSG byatumye yemera ko baganira.
Mu ijoro ryakeye nibwo amakuru yavuze ko Real Madrid yashyize ku meza ya PSG miliyoni 137 z’amapawundi kuri uyu rutahizamu w’imyaka 22 usigaje umwaka w’amasezerano.
Abayobozi ba PSG barangajwe imbere na Perezida Nasser Al-Khelaifi bagiye batangaza ko Kylian Mbappe ntaho azajya ariko uyu mukinnyi (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid itajya ibura umukinnyi yifuza,yamaze gutera intambwe ishimishije mu rugamba rwo kwegukana Kylian Mbappe kuko kubera akayabo yasutse ku meza ya PSG byatumye yemera ko baganira.

Mu ijoro ryakeye nibwo amakuru yavuze ko Real Madrid yashyize ku meza ya PSG miliyoni 137 z’amapawundi kuri uyu rutahizamu w’imyaka 22 usigaje umwaka w’amasezerano.

Abayobozi ba PSG barangajwe imbere na Perezida Nasser Al-Khelaifi bagiye batangaza ko Kylian Mbappe ntaho azajya ariko uyu mukinnyi yanze kongera amasezerano nubwo bamwegereye inshuro 3 zose bamuha umushahara mwiza n’agahimbazamusyi gahanitse.

Mbappe wakuze afana Real Madrid ndetse akaba afite inzozi zo kuzayikinira,yanze byose PSG yamuhaye ndetse agerekaho no kwanga gukinana na Neymar Jr na Messi kugira ngo yigire i Madrid.

PSG yanze kariya kayabo ka mbere Real Madrid yatanze aho yifuza ko ariya miliyoni 137 bayongeraho izindi 34 hanyuma bakamurekura.

Mbappe wagiye muri PSG aguzwe miliyoni 166 avuye muri AS Monaco,arifuzwamo miliyoni £171 kandi nta masezerano akanganye afite ibintu byatumye benshi bacika ururondogoro.

Real Madrid imyaka idashora amafaranga menshi ku isoko,irashaka kugura Mbappe kugira ngo yongere kugira ubusatirizi bukomeye cyane ko Benzema wenyine adahagije.

Umutoza wa PSG,Mauricio Pochettino yari afite inzozi zo gukoresha Mbappe, Neymar na Lionel Messi ku busatirizi ariko bishobora kutamukundira kuko ikinyamakuru L’Equipe gitangaza ko iyi kipe yo mu Bufaransa yiteguye kurekura Mbappe igihe Real Madrid yaba yishyuye amafaranga ahagije.

Hari andi makuru avuga ko PSG iri gushaka kuganira bwa nyuma na Mbappe kugira ngo ayigumemo gusa ukuri guhari nuko uyu nta gahunda afite yo kongera amasezerano.

Real Madrid yazanye umukinnyi umwe David Alaba ku buntu imukuye muri Bayern Munich, hanyuma igurisha Martin Odegaard muri Arsenal na Raphael Varane muri Manchester United bombi kuri miliyoni £72.

Amakuru aravuga ko umuyobozi wa siporo wa PSG,Leonardo yiteguye kurekura Kylian Mbappe kuko yaberetse ko nta gahunda afite yo gusinya amasezerano.

Yagize ati "Kylian Mbappé arashaka kujya Real Madrid kandi ntizamubuza.Twanze amafaranga ya mbere ya Real Madrid ariko ibyo dushaka nibigerwaho tuzareba.

Real madrid yaradusuzuguye,ikora ibidakwiriye,yica amategeko.Ntabwo tuzemera miliyoni 160 z’amayero.Nibiba ngombwa ko agenda bizaba ari uko tubishatse.

Nta gahunda dufite yo kuvugana na Real Madrid,ese izuzuza ibyo tuyisaba?,ntabwo mbizi.Nzi ibyo ndi kuvuga ku myitwarire mibi ya Real Madrid.Imaze imyaka 2 ishka Mbappe, ivugana na buri wese,umuryango we...Ntabwo twigeze dufungura umuryango wo kurekura Mbappe........"


Mbappe ni ingirakamaro kuri PSG ariko yanze kuyongerera amasezerano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa