Real Madrid irashaka abakinnyi babiri ba Chelsea batarimo Eden Hazard
Yanditswe: Sunday 29, Jul 2018
Ikipe ya Real Madrid yashyize akayabo ka miliyoni 100 z’amapawundi ku meza y’ikipe ya Chelsea kugira ngo yegukane abakinnyi 2 bayo bakomeye barimo umunyezamu Thibaut Courtois na Willian usatira aca ku ruhande.
Mu gihe ibitangaza makuru byose by’I Burayi byavugaga ko Real Madrid ishaka cyane Umubiligi Eden Hazard,iyi kipe yahinduye ihita yigira kuri Willian wifuzwa kandi na mukeba wayo FC Barcelona.
Willian akomeje kwifuzwa n’amakipe akomeye
Umunyezamu Thibaut Courtois we asa n’aho umutima we wimukiye I Madrid kuko ariho abana be baba bityo ashaka kwerekeza muri uyu mujyi kugira ngo ababe hafi ndetse biroroshye kuko asigaranye umwaka umwe ku masezerano afitanye na Chelsea.
Willian ukomeje kwifuzwa n’amakipe y’ibihangange,Chelsea iramushakamo akayabo ka miliyoni 70 z’amapawundi igiciro cyakanze buri wese wamwifuzaga.
Real Madrid yakanzwe n’igiciro cya Hazard kigeze kuri miliyoni 200 z’amapawundi,yatanze miliyoni 100 kuri aba bakinnyi bombi cyane ko icecetse ku isoko nyuma yo kurekura Cristiano Ronaldo wagiye muri Juventus.
Real irifuza Willian na Courtois
Kuva isoko ryafungura Real Madrid yaguze umukinnyi umwe ,myugariro Alvaro Odriozola yakuye muri Real Sociedad aguzwe akayabo ka miliyoni 40.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *