skol
fortebet

Real Madrid irashaka kubaka ubusatirizi bw’abakinnyi 3 bakomeye ku isi

Yanditswe: Wednesday 17, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Biravugwa ko Real Madrid ishaka gushora imari mu kugura abakinnyi bakomeye bataha izamu kuko ishaka gusubira mu makipe akomeye I burayi.
Iki gihangange cyo muri Espagne cyatsinzwe mu myaka ishize nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona inshuro enye mu myaka itanu kugeza 2018.
Iyi kipe yagerageje kugarura ibihe byiza yahoranye nyuma yo kugenda kwa Cristiano Ronaldo akabura umusimbura nubwo yazanye Eden Hazard na Luka Jovic.
Ikinyamakuru AS cyavuze ko Real Madrid yiteguye gukaza (...)

Sponsored Ad

Biravugwa ko Real Madrid ishaka gushora imari mu kugura abakinnyi bakomeye bataha izamu kuko ishaka gusubira mu makipe akomeye I burayi.

Iki gihangange cyo muri Espagne cyatsinzwe mu myaka ishize nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona inshuro enye mu myaka itanu kugeza 2018.

Iyi kipe yagerageje kugarura ibihe byiza yahoranye nyuma yo kugenda kwa Cristiano Ronaldo akabura umusimbura nubwo yazanye Eden Hazard na Luka Jovic.

Ikinyamakuru AS cyavuze ko Real Madrid yiteguye gukaza ubusatirizi, guhera muri Mutarama ndetse ngo mu mpeshyi izongera kwiruka inyuma ya Kylian Mbappe wa Paris Saint-Germain.

Mbappe yangiwe kwerekeza muri Real Madrid yagerageje kumushaka kenshi ariko PSG ye irabyanga.

Uyu rutahizamu w’Umufaransa agiye gusoza amasezerano I Parc des Princes umwaka w’imikino urangiye.

Madrid kandi ishaka kugura Erling Haaland muri Borussia Dortmund, ndetse AS ivuga ko uyu rutahizamu ashaka kujya muri Espagne.

Mu mpeshyi hashobora kuba ihangana rikomeye mu makipe akomeye yo mu Burayi ashaka uyu rutahizamu wo muri Norway,ushobora kugurwa miliyoni 68 zamapawundi .
Madrid yizeye guhuza aba bakinnyi na kizigenza wayo ubu Vinicius Junior ukina imbere, wigaragaje cyane ku bwa Carlo Ancelotti muri iyi shampiyona.

Uyu munya Brazil w’imyaka 21 afite ibitego icyenda mu mikino 16 kandi Madrid nayo irizera ko izamwongerera amasezerano mashya azageza muri 2024.

Ubusatirizi bw’aba bakinnyi batatu ni kimwe mu byo AS ivuga ko buzaba bwitwa ’Tridente antijeques’ cyangwa ’trident anti-sheik’.

Aba bazayifasha guhangana n’amakipe akize cyane arimo Manchester City, PSG hamwe na Newcastle United mu myaka icumi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa