skol
fortebet

Real Madrid irashaka kugurira icyarimwe abakinnyi 2 bifuzwa cyane kurusha abandi muri ruhago

Yanditswe: Saturday 01, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru atangazwa na ESPN aravuga ko ikipe ya Real Madrid iri kugerageza gushaka uko yasinyisha icyarimwe Erling Haaland na Kylian Mbappe mu mpeshyi itaha.
Real Madrid irashaka abakinnyi babiri bashakishwa cyane kurusha abandi mu mupira w’amaguru cyane ko mu mpeshyi bizaba byoroshye kubabona.
Real yananiwe kuzuza miliyoni 200 zama euro kugira ngo Paris Saint-Germain iyihe Kylian Mbappe mu mpeshyi ishize gusa ubu bishobora gukunda kubera ko uyu mukinnyi azasoza amasezerano ye icyo gihe. (...)

Sponsored Ad

Amakuru atangazwa na ESPN aravuga ko ikipe ya Real Madrid iri kugerageza gushaka uko yasinyisha icyarimwe Erling Haaland na Kylian Mbappe mu mpeshyi itaha.

Real Madrid irashaka abakinnyi babiri bashakishwa cyane kurusha abandi mu mupira w’amaguru cyane ko mu mpeshyi bizaba byoroshye kubabona.

Real yananiwe kuzuza miliyoni 200 zama euro kugira ngo Paris Saint-Germain iyihe Kylian Mbappe mu mpeshyi ishize gusa ubu bishobora gukunda kubera ko uyu mukinnyi azasoza amasezerano ye icyo gihe.

Biteganijwe ko uyu mukinnyi w’Ubufaransa azerekeza i Bernabeu ku buntu mugihe amasezerano ye na PSG azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino ndetse nta gahunda yo kongera andi cyane ko akunda cyane Real Madrid.

Intambara itoroshye kuri Real Madrid izaba kuri Erling Haaland kuko izahangana na Manchester City, Manchester United na PSG zimwifuza ndetse ngo zatangiye kuvugana na Borussia Dortmund.

Real Madrid igira amahirwe yo gukundwa na benshi mu bakinnyi ba ruhago,ngo yizeye ko ishobora gusinyisha uyu munya Norvege w’imyaka 21 cyane ko mu mpeshyi azaba agura miliyoni 68 z’amapawundi.

Kubera ko ishobora kurekura abakinnyi bane ihemba amafaranga menshi barimo Gareth Bale, Isco, Luka Modric na Marcelo,Real Madrid irashaka gusinyisha aba ba rutahizamu batazayigora cyane ku mishahara nirekura bariya bakinnyi.

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize,ESPN yatangaje ko Haaland azasaba umushahara wa miliyoni 30 z’amapawundi ikipe yose izashaka kumukura Dortmund.

Amakuru yatangajwe na ESPN avuga ko Haaland hamwe n’abajyanama be bazumva ubusabe bw’amakipe atandukanye azamwifuza, ariko Real Madrid ngo niyo bifuza.



Haaland na Mbappe bifuzwa na benshi bashobora guhurira muri Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa