Real Madrid ishobora gutwara rutahizamu PSG iri mu bibazo bikomeye
Yanditswe: Thursday 23, Aug 2018
Ikipe ya Real Madrid iryamiye amajanja kugira ngo isahure Paris Saint Germain umukinnyi Kylian Mbappe cyane ko biri kuvugwa ko iyi kipe ishobora guhanwa na UEFA kubera ikibazo cya Financial Fair Play.
PSG yatakaje amafaranga menshi igura abakinnyi ntiyagira abo isohora bishobora gutuma ifatirwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi UEFA bizwi nka Financial Fair Play ndetse igasabwa kugurisha umwe mu bakinnyi bayo b’ibyamamare.
Mbappe arifuzwa cyane na Real Madrid
Mu mwaka w’imikino ushize, nibwo PSG yaguze Neymar akayabo ka miliyoni 198 z’amapawundi ndetse itira Kylian Mbappe muri Monaco ariko ifite gahunda yo kumugura muri uyu mwaka akayabo ka miliyoni zisaga 160,byatumye UEFA itangira gukurikira iyi kipe ndetse biravugwa ko ishobora kuyihagarika kugura abakinnyi mu isoko ritaha.
Real Madrid yatangiye gukurikirana iki kibazo byatumye yiteguye gushora akayabo kuri Kylian Mbappe w’imyaka 19 witwaye gitore mu gikombe cy’isi mu Burusiya.
Ikinyamakuru AS kiravuga ko Real madrid yacecetse ku isoko ariko ifite umupangiu wo gusahura PSG uyu rutahizamu muto igahita imuhereza nimero 7 yasizwe n’icyamamare Cristiano Ronaldo cyerekeje mu ikipe ya Juventus.
Mbappe ni umwe mu bakinnyi bakiri bato beza ku isi
PSG ishobora kugurisha Mbappe muri Real Madrid kugira ngo yirinde ibihano bya UEFA byo guhagarikwa mu mikino y’I Burayi ndetse no kongera kugura abakinnyi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *