Real Madrid na Borussia Dortmund zabonye itike ya ¼ cy’irangiza
Yanditswe: Wednesday 02, Jul 2025
Real Madrid yatsinze Juventus mu mukino utari urimo guhatana bikomeye, Borussia Dortmund itsinda Monterrey, zombi zihita zibona itike yo kuzahurira muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijoro ryo ku Kabiri tariki ya 1 no mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga 2025, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma ya ⅛ muri iri rushanwa rihuza amakipe yo ku migabane yose yo ku Isi.
Umukino wabanje ni uwahuje Real Madrid yo muri Espagne na Juventus yo mu Butaliyani. Wari umukino wihuta cyane warimo gusatirana kw’amakipe yombi, kuko yose yashakaga gutsinda.
Uburyo bukomeye bw’igitego bwabonetse bwa mbere muri uyu mukino ni ku munota wa munani, aho Randal Kolo Muani wa Juventus yateye ishoti ari wenyine arebana n’umunyezamu, Thibaut Courtois, gusa rijya hejuru y’izamu.
Igice cya mbere muri uyu mukino cyarangiye ari 0-0, ariko mu cya kabiri ku munota wa 54, Gonzalo Garcia, afasha Real Madrid kubona igitego, ari na cyonyine rukumbi cyayihesheje itike ya ¼. Andi mashoti yose Real Madrid yateraga Michele Di Gregorio wari mu izamu rya Juventus yatabaraga.
Borussia Dortmund yo mu Budage na yo yabonye itike yo kugera muri ¼ hakiri kare cyane, kuko mu gice cya mbere yari yatsinze Monterrey yo muri Mexique ibitego bibiri.
Ibi byombi byinjijwe na Serhou Guirassy wafashijwe na Karim Adeyemi ku munota wa 14 n’uwa 24. Igitego cy’impozamarira cya Monterrey cyatsinzwe na German Berterame ku munota wa 48.
Real Madrid na Borussia Dortmund zizakina umukino wa ¼ uteganyijwe tariki ya 5 Nyakanga 2025. Kuri uyu munsi hateganyijwe indi mikino ari yo Paris Saint-Germain izakira Bayern Munich, na Palmeiras izakira Chelsea.
Undi mukino wa ¼ uteganyijwe tariki ya 4 Nyakanga 2025, ukazahuza Fluminense na Al Hilal.
Real Madrid yatsinze Juventus igitego 1-0 mu mukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *