Real Madrid na Chelsea zishobora kutazahura muri ½ cya UEFA Champions League
Yanditswe: Thursday 22, Apr 2021
Perezida wa UEFA, Aleksander Ceferin yongeye kuvuga kuri Super League ndetse anagaruka ku makipe akiyitsimbarayeho aho yemeje ko ashobora gufatirwa ibihano birimo kwirukanwa muri UEFA Champions League.
Mu kiganiro yagiranye na Slovenian TV,Ceferin yavuze ko nubwo imikino ya ½ cya Champions League iteganyijwe mu cyumweru gitaha,ariko bishoboka ko Real Madrid na Chelsea bishobora kudahura.
Ati “Ukuri n’uko umwaka w’imikino ugeze kure,ibitangazamakuru bishobora kudusaba amafaranga kubera ko uwo mukino wa ½ utabaye.Icyakora hari akantu gato gashobora gutuma uwo mukino utaba.Ibintu bishobora kuba bitandukanye mu gihe kizaza.”
Abajijwe ku byavuzwe na Perezida wa Real Madrid ko adakunda abantu bameze nkawe,Ceferin yasubije ko akora akazi ke neza atagamije gushimisha abantu.
Yagize ati “Ashaka Perezida wubaha ibyo avuze byose,umwumva akanakora ibyo atekereza.Nkora ibyo ntekereza ko ari byiza ku mupira w’Uburayi n’uw’isi yose.”
Byari byavuzwe ko amakipe atazava muri Super League azakurwa muri UEFA champions League gusa ntabwo UEFA irafata umwanzuro cyane ko iri rushanwa risa nk’iritakibayeho cyane ko amakipe 9 muri 12 yari amaze kuryerekezamo yarivuyemo.
Amakipe ataratangaza uruhande rwayo muri Super League ni Real Madrid,FC Barcelona,Juventus
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *