skol
fortebet

Real Madrid yabonye ikintu gishobora gutuma ibona Mbappe yifuza cyane

Yanditswe: Tuesday 22, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibone kizigenza,Kylian Mbappe ariyo mpamvu iri kugerageza amahirwe yose ashoboka kugira ngo imubone.
Ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko iyi kipe ishaka Mauricio Pochettino ngo ayibere umutoza mushya ndetse uyu byitezwe ko yazana na Mbappe kuko ngo basanzwe bakorana neza.
Nubwo uyu mutoza w’Umunya Argentina yifuzwa na Manchester United ngo abe umusimbura w’igihe kirekire wa Ole Gunnar Solskjer wirukanwe mu mpera z’umwaka (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibone kizigenza,Kylian Mbappe ariyo mpamvu iri kugerageza amahirwe yose ashoboka kugira ngo imubone.

Ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko iyi kipe ishaka Mauricio Pochettino ngo ayibere umutoza mushya ndetse uyu byitezwe ko yazana na Mbappe kuko ngo basanzwe bakorana neza.

Nubwo uyu mutoza w’Umunya Argentina yifuzwa na Manchester United ngo abe umusimbura w’igihe kirekire wa Ole Gunnar Solskjer wirukanwe mu mpera z’umwaka ushize agasimbuzwa Rangnick w’agateganyo.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza ngo United ishobora guhanganira na Real Madrid kuri Pochettino, ushobora ’kuboneka’ muri iyi mpeshyi.

Nubwo ahagaze neza muri La Liga, hari ugushidikanya kugaragara kure ejo hazaza ha Carlo Ancelotti i Bernabeu bitewe nuko azitwara muri Champions League.

Abakinnyi ba Real bavugirijwe induru n’abafana mu mukino baheruka gutsindamo Alaves ibitego 3-1 bitewe n’uburyo bitwaye nabi muri Champions League bakina na PSG mu cyumweru gishize.

Kuri ubu, ntabwo bisa neza kuri uyu Mutaliyani w’inararibonye kuko Real yatsinzwe na PSG igitego 1-0 irushwa bigaragara cyane kugeza ubwo irangiza umukino idateye mu izamu.

Pochettino niwe mahitamo y’abakinnyi ba Manchester United ariko bitewe nuko Real ishobora kwivanga muri iyi dosiye bishobora guuma inanirwa gusinyisha uyu mugabo w’imyaka 49 bishobora kugorana.

Mail ivuga ko rutahizamu wa PSG Kylian Mbappe ashobora kuba impamvu ikomeye ishobora gutuma Real Madrid ishyira imbaraga kuri Pochettino kuko bakundana.

Uyu rutahizamu w’Umufaransa na Pochettino bafitanye umubano wa hafi I Paris kandi bivugwa ko Mbappe intego nyamukuru afite ariyo kwerekeza muri Real mu mwaka w’imikino utaha.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 ufite impano idasanzwe,yanze kongera amasezerano muri PSG kugira ngo bizamworohere kujya I Madrid gusa yatangiye guhabwa akayabo kenshi n’iyi kipe akinira kugira ngo yongere amasezerano.

Amakuru avuga Mbappe yegerewe n’abarimo Perezida Macron,Sarkozy n’abandi bantu bakomeye mu Bufaransa kugira ngo agume I Paris.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa