Real Madrid yahawe urw’amenyo kubera ibyo ishaka gukorera Marcelo
Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018
Ikipe ya Real madrid yateye impaka ku mbuga nkoranyambaga kubera amakuru yavuzwe mu binyamakuru ko yifuza kugurana na Juventus ikabaha kizigenza Marcelo bakabaha Alex Sandro mu kwezi kwa mbere.
Nkuko ikinyamakuru Tuttosport cyo mu Butaliyani cyabitangaje,amakipe yombi yatangiye kuvugana ku byerekeye kugurana aba basore babiri bakina inyuma ku ruhande rw’ibumoso,bakomoka muri Brazil aho Juventus yifuza guhuza Cristiano Ronaldo n’inshuti ye Marcelo hanyuma bakarekura Alex Sandro bari bagiye kugurisha muri PSG mu muri iyi mpeshyi.
Tuttosport yavuze ko Real Madrid na Juve bagiye kugurana Marcelo na Alex Sandro
Iki kinyamakuru cyavuze ko umubano wa Marcelo n’umutoza we Julen Lopetegui wajemo agatotsi bituma amwohereza gukorana imyitozo n’ikipe ya kabiri ndetse biravugwa ko Marcelo yababajwe bikomeye no kugenda kwa Cristiano Ronaldo akaba yifuza kumusanga muri Juventus.
Juventus yavuganye na Real Madrid ku byerekeye kubagurisha uyu mukinnyi ishyiramo ko yakongeraho Alex Sandro mu kwezi kwa mbere.
Marcelo ashobora kwerekeza muri Juventus mu kwezi kwa mbere dore ko na UEFA yakuyeho itegeko ryabuzaga abakinnyi gukinira amakipe 2 mumwaka umwe w’imikino ya UEFA Champions League.
Marcelo na Alex Sandro bagiye guhinduranya amakipe
Ibitekerezo
Ndabishyigikiye cyanee kko cristiano ninshuti ya Marcelo yakadasohoka