skol
fortebet

Real Madrid yahaye Kylian Mbappe amahirwe ya nyuma yo kuyerekezamo

Real Madrid yahaye Kylian Mbappe amahirwe ya nyuma yo kuyerekezamo

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Real Madrid yanze gukura amaso kuri Kylian Mbappe aho yamumenyesheje ko muri uku kwezi kwa Mbere 2024 imukeneye cyane kandi ko ariyo nshuro ya nyuma imushatse.

Madrid yigeze kugera amajanja Mbappé ariko PSG ikomeza kumunambaho kugeza n’aho yamuhaye amasezerano adasanzwe atera ishoti iyi kipe yo muri Espagne mu mpeshyi ya 2022

Byarangiye Mbappe ahisemo gukomeza gukinira PSG kugera ku musozo w’amasezerano ye azarangira mu mpeshyi ya 2024.

Nubwo bimeze bityo ariko, Real Madrid yamumenyesheje ko agomba gufata umwanzuro muri Mutarama 2024 niba yumva azayikinira koko cyangwa bakamureka burundu.

Liverpool yahabwaga amahirwe yo kuzegukana Mbappe igihe Real Madrid yaba yirangayeho,yakuyemo akayo karenge irekera andi makipe ngo agerageze.

Ikinyamakuru Sky Germany cyemeje ko nta gahunda y’uko Mbappe yakwerekeza Anfield ahubwo Liverpool izarwana no kugumana Mohamed Salah.

PSG iracyafite ubushake bwo kongerera amasezerano Mbappe ariko ibinyamakuru biravuga ko uyu mukinnyi adashaka kuyigumamo kubera ko nta bushobozi bwo gutwara UEFA Champions League igaragaza bityo ashobora gushaka ahandi yerekeza.

Mbappe yavuze ko inzozi ze ari ugukina muri Real Madrid ariko iyi kipe yo muri Espagne yamubwiye ko mu kwezi kwa mbere ariyo ntarengwa yo kurambagizanya bityo igihe ataba ashyizemo ingufu ngo ayerekezemo bazaba barangizanyije burundu.

Nyuma yo kuvamo kwa Liverpool,indi kipe ivugwaho kureba ijisho ryiza Mbappe ni Arsenal gusa benshi ntibayizera kubera urwego yagaragaje mu myaka yashize.

Arsenal yakanze abantu nyuma yo kugura Declan Rice miliyoni 105 z’amapawundi ndetse hari ibinyamakuru bivuga ko ishobora guha akayabo PSG ikegukana Mbappe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa