Real Madrid yakuye umutima ubuyobozi bwa Inter Milan bwifuza cyane Luka Modric
Yanditswe: Friday 03, Aug 2018
Ubuyobozi bwa Real Madrid buherutse gutakaza kabuhariwe Cristiano Ronaldo buri mu ntambara yo kugumana abandi bakinnyi bakomeye aho bwabwiye Inter Milan ishaka kabuhariwe Luka Modric ko igiciro cye ari miliyoni 750 z’amayero.
Luka Modric ufitanye amasezerano na Real madrid azageza ku wa 30 kamena 2020,arifuzwa na Inter Milan ndetse amakuru mashya ahari ni uko iyi kipe yamaze kumvikana n’umugore we ari nawe usinzwe kumushakira amakipe.
Modric arifuzwa na Inter Milan
Luka Modric yagize uruhare runini mu gufasha Real Madrid kwegukana ibikombe 3 byikurikiranya bya UEFA Champions League biheruka ndetse aherutse gufasha Croatia kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ariyo mpamvu ari kwifuzwa cyane na Inter Milan yaguzwe n’abaherwe b’Abashinwa.
Luka Modric w’imyaka 32 wasinyiye Real Madrid amasezerano mashya mu mwaka wa 2016,afatwa nk’umukinnyi ukina hagati wa mbere ku isi na bamwe mu bakunzi ba ruhago ariyo mpamvu byagora Inter Milan kumubona cyane ko agifite imbaraga zo kugeza kuri byinshi Real Madrid.
Mu kiganiro perezida wa Real Madrid Florentino Perez yagiranye n’ikinyamakuru Marca,yagitangarije ko Modric yishimye muri Real Madrid ndetse batiteguye kumva ubusabe ubwo aribwo bwose bw’amakipe kuri uyu musore.
Modric aherutse gusinyira Real Madrid amasezerano mashya
Yagize ati “Ntitwiteguye kurekura Modric.Icyatuma turekura Luka Modric ni uko ikipe imushaka yatwishyura miliyoni 750 z’amayero.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *