skol
fortebet

Real Madrid yamaze kugura myugariro mushya washyizwe mu ikipe y’umwaka ya Champions League

Yanditswe: Thursday 02, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yamaze gutangaza ko yaguze myugariro w’Umudage, Antonio Rüdiger amasezerano y’imyaka 4 imukuye muri Chelsea aho yari yamaze gusoza amasezerano.
Amasezerano ku mpande zombi amaze ibyumweru ashyizweho umukono ndetse uyu mukinnyi yakoreye ikizamini cy’Ubuzima mu mujyi London.
Rüdiger yahisemo kwerekeza muri Real Madrid muri Mata uyu mwaka ndetse uyu munsi impande zombi zemeje ko zamaze kumvikana.
Amasezerano ya Rudiger w’imyaka 29 na Real Madrid azageza muri Kamena 2026 (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yamaze gutangaza ko yaguze myugariro w’Umudage, Antonio Rüdiger amasezerano y’imyaka 4 imukuye muri Chelsea aho yari yamaze gusoza amasezerano.

Amasezerano ku mpande zombi amaze ibyumweru ashyizweho umukono ndetse uyu mukinnyi yakoreye ikizamini cy’Ubuzima mu mujyi London.

Rüdiger yahisemo kwerekeza muri Real Madrid muri Mata uyu mwaka ndetse uyu munsi impande zombi zemeje ko zamaze kumvikana.

Amasezerano ya Rudiger w’imyaka 29 na Real Madrid azageza muri Kamena 2026 kandi nta ngingo ivuga ko azongerwa.Ni amasezerano y’imyaka ine gusa.

Carlo Ancelotti yari ikintu cyingenzi kuko yashakaga ko Toni asinyira umushinga wa Real Madrid.

Rüdiger yashyizwe mu ikipe y’umwaka ya UEFA Champions League agiye gufatanya na Eder Militao na David Alaba na Nacho Fernandez mu bwugarizi.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Budage,yinjiye muri iyi kipe y’ubukombe muri Espagne n’ I burayi nyuma yo kwanga kongerera amasezerano mashya Chelsea yamwifuzaga.

Rudiger yerekeje muri Chelsea kuri miliyoni 29 z’amapawundi ava muri Roma muri 2017.

Yakinnye imikino 203 atsinda ibitego 12 muri The Blues, atwara igikombe cya FA, Champions League, Europa League, Uefa Super Cup na Cup World Cup.

Chelsea yavuze ko Rudiger ari "umwe mu bantu bagize ishyaka ryo kuyirwanira ndetse iramushimira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa