skol

Real Madrid yamaze kumvikana n’umusimbura wa Modric utari Pogba

Yanditswe: Wednesday 01, May 2019

Ikipe ya Real Madrid ikomeje gushakisha abakinnyi bo kuyifasha kwiyubaka,yamaze kumvikana mu magambo n’umukinnyi wa Tottenham,Christian Eriksen kugira ngo azayerekezemo mu mpeshyi gusa izagorwa no kumvikana n’umuherwe Daniel Levy uhenda cyane.

Benshi bari bamaze iminsi bavuga ko Zidane agiye kugura Paul Pogba kugira ngo amufashe mu kibuga hagati gusa uyu mufaransa ngo yakunze Christian Eriksen ariyo mpamvu yateye intambwe yo kumusinyisha.

Ikinyamakuru gikomeye muri Espagne AS cyatangaje ko Real Madrid yumvikanye na Eriksen ku byerekeye amafaranga izamuhemba,igihe azayikinira n’uduhimbazamusyi gusa itarabasha kumvikana na Tottenham akinira.

Real Madrid irasabwa kwishyura akayabo ka miliyoni zisaga 129 z’amapawundi Tottenham,nubwo uyu mukinnyi asigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yo mu bwongereza.

Eriksen nabasha kwerekeza muri Real Madrid,azaba abaye umukinnyi wa 3 Tottenham igurishije Real Madrid, nyuma ya Luka Modric muri 2012 na Gareth Bale muri 2013.

Eriksen ngo yamaze kumvikana na Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa