skol
fortebet

Real Madrid yanyomoje ibyo kudakina igikombe cy’isi cy’amakipe

Yanditswe: Monday 10, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko izakina buri gihe igikombe cy’isi cy’amakipe FIFA Club world cup, nkuko yabyemeje.

Sponsored Ad

Iyi kipe yanyomoje ibyari byavuzwe n’ikinyamakuru Il Giornale cyari cyatangaje ko Carlo Ancelotti yakibwiye ko batazitabira iki gikombe kubera ko amafaranga akirimo ari make ndetse ko abakinnyi badashaka kugikina kubera ubwinshi bw’imikino.

Real Madrid yagize iti: "Nta gushidikanya, tuzaba turi mu gikombe cy’isi kandi dutewe ishema no guhatana tugatwara igikombe ku bw’abafana bacu".

Carlo Ancelotti nawe yavuze ko kiriya kinyamakuru cyavuze nabi ibyo yavuze,ati: “Mu kiganiro nagiranye na Il Giornale, amagambo yanjye yerekeye igikombe cy’isi cy’amakipe ntabwo yasobanuwe mu buryo nashakaga.

Nta kintu na kimwe cyatuma nanga amahirwe yo gukina amarushanwa mbona ko ari amahirwe akomeye yo gukomeza kurwanira ibikombe bikomeye muri Real Madrid".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa