Real Madrid yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi izakoresha ku mukino wa nyuma wa UCL
Yanditswe: Thursday 30, May 2024

Ikipe ya Real Madrid yashyize hanze itsinda ry’abakinnyi izakoresha i Wembley kuri mission yise #APorLa15 yo gushaka igikombe cya 15 cya UEFA Champions League aho bazahura na Borussia Dortmund.
Umutoza Carlo Ancelotti yajyanye abakinnyi hafi ya bose gusa ntiharimo Aurelien Tchouameni wavunitse.
Borussia Dortmund irashaka guhindura amateka ya 2013 ubwo yaburiraga igikombe i Wembley itsinzwe na mukeba wayo Bayern Munich.
Umunyezamu Andriy Lunin yari yarwanye ibicurane kuwa kabiri, byatumye akurwa muri bagenzi be kugira ngo atabanduza.
Uyu munyezamu biravugwa ko we atari bugende mu ndege imwe na bagenzi be ahubwo azabageraho.
Iyi kipe yerekeje i London uyu munsi aho igiye gushaka uko ikomeza kwandika amateka muri iri rushanwa yagize iryayo.
Real Madrid imaze iminsi ikora imyitozo itari kumwe na Andriy Lunin aho n’umugore w’uyu mukinnyi Anastasiia Tomazova yashyize hanze amashusho ari gukora wenyine.
Lunin yazibye icyuho cya Courtois wavunitse hafi umwaka w’imikino wose ariko yaragarutse ndetse yarakinnye muri shampiyona.
Uyu mukino uzarembwa n’icyamamare mu njyana ya Hip Hop akaba n’umuherwe nyiri Roc Nation igurisha abakinnyi Jay Z.
Uyu azaba aje gushyigikira umukinnyi acuruza,Vinicius Jr,uri mu bitezwe kuri uyu mukino wa nyuma.
Urutonde
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *