skol

Real Madrid yatangiye igikombe cy’Isi cy’ama-Club icumbagira ‎

Yanditswe: Thursday 19, Jun 2025

featured-image

‎Ikipe ya Real Madrid yatangiye igikombe cy’Isi cy’ama-Club icumbagira inganya na Al Hilal yo muri Arabia Saudite. ‎

Ni mu mukino wa mbere wo mu itsinda H wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Tatu z’ijoro kuri Hard Rock Stadium. Ikipe ya Al Hilal yatangiye ifite imbaraga isatira ndetse ku munota wa 2 gusa ibona kufura nziza yashoboraga kugira icyo itanga ariko birangira batayibyaje umusaruro.

‎Al Hilal yakomeje kurusha Real Madrid ndetse hari n’aho yari yabonye igitego gitsinzwe na Marcos Leonardo ariko umusifuzi asifura ko habayemo kurarira. ‎Real Madrid yaje gukosora iyi kipe yo muri Arabia Saudite ifungura amazamu ku mupira Rodrigo yahaye Gonzalo Garcia imbere y’izamu ubundi awushyira mu nshundura.

‎‎Nubwo Al Hilal yari itsinzwe ariko yakomeje ndetse ku munota wa 41 iza kubona penariti ubundi yinjizwa neza na Ruben Neves igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.

‎Mu gice cya kabiri Xabi Alonso utoza Real Madrid yaje akora impinduka mu kibuga havamo Raul Asensio hajyamo Arder Guler.

‎‎Real Madrid yaje yatsa umuriro imbere y’izamu rya Al Hilal ndetse mu masegonda ya mbere yashoboraga kubona igitego ku mupira wazamuwe ubundi Jude Bellingham ashyiraho umutwe, umunyezamu awukuramo n’abandi basongamo barekura amashoti, gusa birangira kitabonetse.

‎Amakipe yombi yakoze impinduka mu kibuga ari na ko buri imwe ishaka igitego gusa bikomeza kwanga. Ku munota wa 90+2 Real Madrid yabonye penariti ubundi iterwa Federico Valverde, umunyezamu wa Al Hilal ayikuramo. Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Imikino y’igikombe cy’Isi cy’ama-Club izakomeza ejo kuwa Gatanu hakinwa imikino itandukanye irimo uwo mu itsinda A aho Inter Miami izakina na FC Porto saa Tatu z’ijoro naho mu itsinda G ho Al Ain ikazakina na Juventus saa Cyenda z’urukerera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa