Real Madrid yatangiye urugamba rwo gushaka umukinnyi wa Manchester City
Yanditswe: Wednesday 29, Aug 2018
Ikipe ya Real Madrid iherutse gutakaza Cristiano Ronaldo yatangiye gushaka uburyo yasinyisha umusore Raheem Sterling usanzwe akinira Manchester City kugira ngo ayifashe mu busatirizi.
Sterling usigaranye imyaka 2 ku masezerano afitiye City,ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid yatangiye kumunuganuga nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imikino ushize ubwo yatsindaga bitego 23 mu mikino yose yakinnye.
Raheem Sterling watsindiye Manchester City igitego cya mbere muri premier League y’uyu mwaka,arifuzwa na Real Madrid
Uyu mwongereza w’imyaka 23,yakoze ku mutima abayobozi ba Real Madrid byatumye biteguye kohereza abantu ku mukino Ubwongereza buzakina na Espagne ku wa 08 Nzeri 2018.
Sky Sports yavuze ko Real Madrid yifuza kugura uyu musore mu kwezi kwa Mbere cyane ko atabashije kumvikana na Manchester City ku byerekeye kongera amasezerano mashya mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.
Mu mwaka ushize nibwo Sterling yatangaje ko yifuza kuzakina mu ikipe yo hanze y’Ubwongereza naramuka abonye amahirwe yo kubona ubusabe bw’ikipe ikomeye.
Sterling arifuzwa na Real Madrid ngo ayifashe mu busatirizi
Pep Guardiola arifuza ko uyu musore yakongera amasezerano gusa Real Madrid niramuka igaragaje ubushake bwo gusinyisha uyu musore,ashobora kuyerekezamo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *