skol
fortebet

Real Madrid yatunguye benshi kubera umukinnyi yifuza gusimbuza Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu gihe benshi bari biteze ko Eden Hazard ariwe Real Madrid izasimbuza Cristiano Ronaldo,iyi kipe y’igihangange yashyize ibitekerezo byayo kuri rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uruguay Edinson Cavani usanzwe akinira ikipe ya PSG.

Sponsored Ad

Real Madrid yagowe bikomeye na Chelsea kuri Hazard byatumye ihitamo guhanga amaso ku musore Edinson Cavani ukinira PSG wigaragaje mu gikombe cy’isi atsinzda ibitego 3 birimo 2 yatsinze Portugal ya kabuhariwe Cristiano Ronaldo bashaka ko asimbura.

Mu kiganiro Cavani yagiranye na AS,yagitangarije ko gukinira Real Madrid ari inzozi ze ndetse iramutse imushatse atazuyaza kuyerekezamo.

Cavani w’imyaka 31,akunzwe n’abafana ba PSG ndetse afitiye amasezerano PSG azamugeza muri 2020 byatuma Real Madrid itanga amafaranga akayabo ka miliyoni 90 kugira ngo ibone uyu mukinnyi.

Umubano wa Cavani na Neymar ukomeje kuba mubi bishobora gutuma uyu munya Uruguay asaba gusohoka muri PSG.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa