
Ubuyobozi bwa Real Madrid yo muri Espagne, bwerekanye myugariro w’iburyo, Trent Alexander-Arnold nk’umukinnyi mushya wa yo.
Uyu musore w’imyaka 26, yasinye amasezerano y’imyaka itanu nyuma yo gusoza amasezerano muri Liverpool yo mu Bwongereza ndetse akanayisigira igikombe cya shampiyona ya 2024-2025.
Muri uyu muhango wabaye ku wa 12 Kamena 2025 kuri stade ya Santiago Bernabéu, Trent yahise ahabwa nimero 12 yambarwaga na Marcelo wakinaga ku ruhande rw’ibumoso. Ni umukinnyi wahawe ikaze na (...)
Ubuyobozi bwa Real Madrid yo muri Espagne, bwerekanye myugariro w’iburyo, Trent Alexander-Arnold nk’umukinnyi mushya wa yo.
Uyu musore w’imyaka 26, yasinye amasezerano y’imyaka itanu nyuma yo gusoza amasezerano muri Liverpool yo mu Bwongereza ndetse akanayisigira igikombe cya shampiyona ya 2024-2025.
Muri uyu muhango wabaye ku wa 12 Kamena 2025 kuri stade ya Santiago Bernabéu, Trent yahise ahabwa nimero 12 yambarwaga na Marcelo wakinaga ku ruhande rw’ibumoso. Ni umukinnyi wahawe ikaze na Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez.
Ati “Urisanga mu umwe mu bakinnyi beza b’umupira w’amaguru ku Isi, witeguye kandi gukora amateka mu ikipe nziza y’ibihe byose.”
Ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo ageza ku baje mu muhango wo kumwerekana nk’umukinnyi mushy awa Real, Trent Alexander-Arnold, yashimiye ubuyobozi bwamugiriye icyizere bugatuma inzozi ze ziba impamo ndetse avuga ko yiteguye gutanga ibye byose kugira ngo azahe ibyishimo abakunzi b’iyi kipe.
Ati “Ndashimira Real Madrid na Perezida Perez ku bw’aya mahirwe adahoraho buri munsi. Ni inzozi zibaye impamo. Gukinira Real Mdrid ni ugufata inshingano nini ariko niteguye gutanga byose ku ikipe no ku ba madridistas.”
Yakomeje agira ati “Ndishimye cyane kuba ndi aha. Ndashaka kwereka abafana ba Real Madrid uko nkina. Ngiye guha byose byanjye Real Madrid n’abafana. Ndifuza gutwara ibikombe byinshi. Ndifuza kuba umutsinzi hano no gukinana n’abeza ku Isi.”
Yakomeje avuga ko muri Real Madrid ari ahantu haciye amazina manini mu mupira w’amaguru kandi bahatwara ibikombe, bityo ko nawe yari azi neza uburemere bw’izina ry’iyi kipe.
Ati “Ndibuka Beckham ahaza. Ndibuka Cristiano ahaza. Umukinnyi mwiza ku Isi nanabonye umubare w’ibikombe yatwaye. Nari mbizi neza ko iyi kipe ari ubukombe.”
Uyu myugariro yazamukiye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru. Mu 2004-2016, yakinaga mu ngimbi za Liverpool maze guhera mu 2016 arazamurwa mu ikipe nkuru. Kuva ubwo kugeza ageze muri Real Madrid, yabaye umwe mu beza b’iyi kipe iri mu nziza mu Bwongereza no ku Isi muri rusange.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *