Real Madrid yongeye kugarukana imbaraga muri dosiye ya Mbappe
Yanditswe: Saturday 30, Dec 2023
Ikipe ya Real Madrid irateganya kuvugana na Kylian Mbappe mu cyumweru cya mbere cya Mutarama kugira ngo imenye niba agishaka kuyisinyira cyane ko ku ya 30 Kamena amasezerano ye na PSG azaba arangiye.
Mbappe yari yijeje Real Madrid ko azayisinyira ubwo baheruka kuvugana gusa uyu mufaransa yaje kuyibeshya yongera amasezerano muri PSG.
Impande zongeye kuvugana mu minsi ishize ndetse muri Mutarama ngo bazakomeza kuganira.
Ikipe ya Madrid irashaka gusinyisha byanze bikunze uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain mu kwezi kwa mbere cyane ko ifite ibibazo mu busatirizi.
The Athletic iravuga ko Real Madrid ishaka guha uyu Mbappe miliyoni 130 z’amayero mu gihe ngo yemeye kujya imuhemba Miliyoni 26 z’amayero ku mwaka.
Icyakora,Real Madrid irashaka gusinyisha uyu musore w’imyaka 25 muri uku kwezi kwa mbere ariko ngo akazayikinira mu mwaka w’imikino utaha.
Si ubwa mbere Real Madrid yumvikana n’umukinnyi mbere y’uko asoza amasezerano kuko ariko byagenze kuri David Alaba,Jude Bellingham na Aurelien Tchouameni.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *