skol
fortebet

Reba amafoto y’umukunzi mushya wa James Rodriguez uherutse gutandukana n’umugore we

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

Umunya Colombia w’imyaka 26 James Rodriguez watijwe imyaka 2 n’ikipe ya Real Madrid muri Bayern Munich biravugwa ko yaba ari mu rukundo n’umunyamidelikazi w’umurusiya Helga Lovekaty w’imyaka 23.
Ni nyuma yo gutandukana n’umugore we Daniela Ospina bari bamaranye imyaka 6 babana aho babyaranye umwana umwe w’umukobwa witwa Salome. Gutandukana kwabo kwamenyekanye mu cyumweru gishize nyuma y’aho Daniela abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko atakiri kumwe n’uyu musore utarahiriwe no (...)

Sponsored Ad

Umunya Colombia w’imyaka 26 James Rodriguez watijwe imyaka 2 n’ikipe ya Real Madrid muri Bayern Munich biravugwa ko yaba ari mu rukundo n’umunyamidelikazi w’umurusiya Helga Lovekaty w’imyaka 23.

Ni nyuma yo gutandukana n’umugore we Daniela Ospina bari bamaranye imyaka 6 babana aho babyaranye umwana umwe w’umukobwa witwa Salome.

Gutandukana kwabo kwamenyekanye mu cyumweru gishize nyuma y’aho Daniela abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko atakiri kumwe n’uyu musore utarahiriwe no kubona umwanya uhagije wo gukina muri Real Madrid ku ngoma ya Zinedine Zidane.

Nyuma y’uku gutandukana k’uyu mugabo na Daniela usanzwe ari mushiki w’umunyezamu David Ospina ukina muri Arsenal.Uyu musore ari mu rukundo n’undi munyamideli Helga Lovekarty cyane ko n’uyu mugore batandukanye yari we aho bivugwa ko bahuriye mu munsi mukuru Cristiano Ronaldo yari yateguye akabatumira bombi.

Nyuma y’umwaka mubi muri Real Madrid aho yatsinze ibitego 8 mu mikino 22 ndetse agatanga imipira 6 yavuyemo ibitego uyu musore uyu musore yatijwe muri Bayern Munich imyaka 2 ndetse iyi kipe nimushima izamugura burundu akayabo ka miliyoni 35.

Reba amafoto y’uyu mukunzi wa James yakomeje gutangaza abantu cyane:




Daniela wahoze akundana na James ari kumwe n’umwana wabo salome

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa