skol
fortebet

Reba amakipe y’ibihangange ashobora Kubura itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Monday 09, Oct 2017

Sponsored Ad

Urugamba rugeze mu mahina ku makipe y’ibihugu ari gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu mwaka utaha,aho menshi mu makipe akomeye ari mu mazi abira mu gihe habura umukino umwe ngo tumenye ibihugu bizabasha kwitabira iki gikombe.
Ikinyamakuru Umuryango cyabateguriye amakipe akomeye ashobora kubura itike yo kwerekeza muri iki gikombe cy’isi.
1.Ubuholandi Ikipe y’Ubuholandi imaze kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi inshuro 3 ariko ntibashe (...)

Sponsored Ad

Urugamba rugeze mu mahina ku makipe y’ibihugu ari gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu mwaka utaha,aho menshi mu makipe akomeye ari mu mazi abira mu gihe habura umukino umwe ngo tumenye ibihugu bizabasha kwitabira iki gikombe.

Ikinyamakuru Umuryango cyabateguriye amakipe akomeye ashobora kubura itike yo kwerekeza muri iki gikombe cy’isi.

1.Ubuholandi

Ikipe y’Ubuholandi imaze kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi inshuro 3 ariko ntibashe kugitwara,ifite amahirwe menshi yo kutazaboneka muri iri rushanwa ndetse na kapiteni w’iyi kipe Arjen Robben yatangaje ko kuri bo byarangiye kuko basabwa gutsinda ikipe ya Sweden ibitego 7-0.

Ubuholandi buri ku mwanya wa 3 mu itsinda A barimo aho bagomba kwakira ikipe ya Swede iri ku mwanya wa kabiri kuri uyu wa kabiri taliki ya 10 Ukwakira ku kibuga Johan Cruyff Arena kugira ngo nibura barebe ko batsinda ibitego 7-0 babashe kugera mu mikino ya kamarampaka.

2.Argentina

Ikipe ya Argentina ikinamo kizigenza Lionel Messi ifite amahirwe make yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cyane ko kuva mu mwaka wa 1970 batarasiba iyi mikino.
Iyi kipe ya Messi yamaze kugera mu gihugu cya Ecuador aho isabwa gutsinda uyu mukino aho itarabasha gutsindira iyi kipe mu gihugu cyayo kuva mu mwaka wa 2001.

Messi na bagenzi be bamaze kugera muri Ecuateur
Muri amerika y’amajyepfo amakipe 4 niyo ahita yerekeza mu gikombe cy’isi hanyuma 1 ikerekeza mu mikino ya kamarampaka aho ihura niyo muri Oceania.

Kugeza ubu ikipe ya Brazil yamaze kubona itike aho amakipe nka Uruguay (amanota 28 ), Chile (amanota 26), Colombia (amanota 26), Peru (amanota 25),Argentina (amanota 25) na Paraguay (amanota 24) zitegereje umukino wa nyuma uzaba mu rukererera rwo kuri uyu wa kabiri taliki ya 10 Ukwakira 2017,imikino izabera rimwe ku I saa saba n’igice z’ijoro.

Uko imikino ya COMNBOL ipanze:
01:30: Brazil vs Chile
01:30: Ecuador vs Argentina
01:30: Paraguay vs Venezuela
01:30: Peru vs Colombia
01:30: Uruguay vs Bolivia

3.Portugal

Ikipe ya Cristiano Ronaldo,nayo iri mu mazi abira kuko isabwa gutsinda Ubusuwisi kugira ngo ibashe guhita ibona itike aho izakira iyi kipe kuri uyu wa kabiri saa mbili na 45.
Mu mukino wabahuje mu itsinda ryabo, ikipe y’Ubusuwisi yatsinze Portugal 2-0.

4. Chile

Ikipe ya Chile nayo iri mu nkundura yo gushaka itike muri Amerika y’amajyepfo, aho isabwa nibura kubona inota rimwe ku mukino izasuramo na Brazil itaratsindirwa na rimwe ku kibuga cyayo.

5.Croatia
Ikipe y’igihugu ya Croatia ikinamo ibihangange nka Luka Modric,Ivan Rakitic n’abandi batandukanye irasabwa inota rimwe mu mukino izasuramo ikipe ya Ukraine banganya amanota 17 mu itsinda I aho bagomba kwisobanura kuri uyu wa mbere saa mbili na 45.

Uretse aya makipe yo hirya no hino ku isi,hano muri Afurika amakipe akomeye nka Cameroon,Ghana,Algeria,Afurika y’Epfo yamaze kubura amahirwe yo kwerekeza muri iki gikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa