skol

Reba ba myugariro 5 bagoye Cristiano Ronaldo bikomeye

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2017

• Hari ba myugariro batanu bagoye ku buryo bukomeye umusore Cristiano nubwo ari umwe mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi ku isi.

Rutahizamu Cristiano Ronaldo umaze futsinda ibitego bisaga 500 mu mateka ye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru afite abakinnyi bagiye bamugora cyane aho kuri ubu tugiye kureba ba myugariro bamugoye kurusha abandi.

Nubwo uyu musore afite ubuhanga bwinshi ku bijyanye no gutsinda ibitego,hari ba myugariro bagiye bamugora ku buryo yavaga mu kibuga ntacyo aberetse yaba muri Manchester United na Real Madrid yakiniye ku rwego rwo hejuru.

5.Diego Godin

Uyu munya Uruguay ukinira Atletico Madrid nubwo ari kubyina avamo,ni umwe muri ba myugariro bagoye umusore Cristiano Ronaldo ndetse ntawakwibagirwa ukuntu yagiye amubuza gutsinda ibitego ndetse ubuhanga bwe bwatumye ikipe ya Atletico Madrid itwara igikombe cya La liga 2013-2014.

Diego Godin yibukirwa ukuntu yagiye agora Cristiano mu mikino 2 ya nyuma ya UEFA Champions League ndetse no guhangana nawe mu mikino ya La Liga cyane cyane ku kibuga cya Vicente Calderon.

4.Sergio Ramos

Nubwo uyu batahuye kenshi,benshi bibuka umukino wahuje Espagne ya Ramos na Portugal ya Ronaldo mu mikino ya Euro 2012 aho uyu Ramos na Alvaro Arbeloa bagoye cyane Ronaldo ndetse birangira bamusezereye muri iyi mikino.

3.Ashley Cole

Uyu ni umusore wahanganye na Cristiano Ronaldo ubwo yari mu Bwongereza mu ikipe ya Arsenal na Chelsea ndetse no mu makipe y’ibihugu.

Uyu ni umwe mu bakinnyi bari bazi amayeri ya Cristiano Ronaldo ndetse banagiye bamubuza kubona ibitego aho na Cristiano ubwe yatangarije ikinyamakuru cyitwa Coach Magazine ko atakwibagirwa uyu myugariro kubera ukuntu yamugoye.

2.Eric Abidal

Uyu musore yamaze igihe kinini akinira FC Barcelona ndetse yari muri ya kipe nziza Guardiola yatoje bwa mbere aho Real Madrid itashoboraga kuyitsinda ndetse uyu musore Abidal ni umwe mu bagoraga Ronaldo .
Iyo Ronaldo yabaga yaciye ku ruhande rwa Abidal ntibyamworoheraga kuko yatahaga atabashije gufungura amazamu.

1.Allessandro Nesta

Uyu musore wakiniraga AC Milan,yagoraga bikomeye Ronaldo ubwo bahuraga ndetse inshuro nyinshi bahuye ntabwo Cristiano Ronaldo yabashaga kubona ibitego ndetse no guca ku rukuta rwa Nesta na Maldini byari bitoroshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa