Reba inzu y’agatangaza Cristiano Ronaldo agiye guturamo mu mujyi wa Turin azajya akodesha ibihumbi 35 by’amapawundi ku munsi [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018
Umukinnyi Cristiano Ronaldo uri mu biganiro bya nyuma na Juventus kugira ngo ayerekezemo aguzwe akayabo ka miliyoni 88 z’amayero aho bivugwa ko agiye gutura mu nzu ya Zinedine Zidane y’akataraboneka iherereye mu mujyi wa Turin.
Uyu munya Portugal w’imyaka 33 yifuje gutandukana na Real Madrid nyuma yo kumwima agaciro bakanga kumwongeza umushahara byatumye ushinzwe kumushakira amakipe Jorges Mendes yerekeza mu ikipe ya Juventus none ibiganiro biri hafi kugera ku musozo.
Iyi nzu ifite ibyumba 8,pisine ndetse n’inzira 2 Ronaldo azajya ayikodesha akayabo akayabo k’ibihumbi 35 by’amapawundi ku munsi nkuko The Sun dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Ibinyamakuru byo mu Butaliyani byemeje ko iki cyamamare cyamaze kugera mu mujyi wa Turin ndetse gishima iyi nzu kuko aho cyerekeje kijyana n’umuryango wacyo.
Cristiano azakoresherezwa ibirori by’akataraboneka byo kumusezeraho nyuma yo guca agahigo ko kuba umukinnyi watsindiye ibitego byinshi Real Madrid kuva yabaho.
Ronaldo ushobora kwerekanwa muri Juventus isaha n’isaha agiye muri iyi nzu yatuwemo na Fabio Cannavaro nyuma ya Zidane.
Ibitekerezo
Namwe munyumvire!! 35 000 Pounds ku munsi!! Birenze 35 millions Frw ku munsi.Ayo mafaranga ubundi yubaka inzu ya Cadastre hano iwacu,izamara nibuze imyaka 100.This world is mad.Ikibabaje nuko hari abantu millions and millions barara ubusa.Ikindi kandi,ntabwo bizabuza RONALDO gusaza no gupfa.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).Abantu bashaka ubwami bw’imana,bakabifatanya n’akazi gasanzwe,imana izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Igitangaje nuko usanga Abakene aribo bita ku bintu byerekeye imana.