skol
fortebet

Reba uburanga bw’abakunzi b’abakinnyi ba Croatia biteguye kubashyigikira bahanganye n’Ubwongereza [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

Harabura amasaha make kugira ngo Croatia icakirane n’ Ubwongereza mu mikino ya ½ cy’irangiza mu gikombe cy’isi aho aya makipe yombi yatunguranye cyane kuko mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira yafatwaga nk’insina ngufi.

Sponsored Ad

Mu bafana ba Croatia haraba higanjemao abagore b’abakinnyi b’iki gihugu aho ibitangazamakuru bitandukanye byagiye bitangazwa n’ubwiza bwabo.

Franka Batelic umukunzi wa Vedran Corluka

Uyu mukunzi wa Corluka asanzwe ari umuhanzi ndetse arazwi cyane muri Croatia kubera ibihangano bye.


Anita Lovren umugore wa Dejan Lovren

Nubwo bagiye bashaka gutandukana kenshi kubera gucana inyuma,Lovren na Anita bakundanye kuva bafite imyaka 16,bambikana impeta muri 2012 aho kuri ububbafitanye abana 2.

Izabel umugore wa Mateo Kovacic

Kovacic n’uyu mugore we ukunzwe na benshi ku rubuga rwa Instagram,bakoze ubukwe mu mwaka wa 2017 ndetse kugaragara bari kumwe kenshi.

Vanja umugore wa Luka Modrić

Umugore wa Modric niwe ushinzwe kumushakira amakipe ndetse niwe wakoze akazi kose ubwo yamufashaga kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid avuye muri Tottenham mu mwaka wa 2012.

Modric yahuye n’uyu mugore we muri 2007 ubwo yakoraga mu kigo cyitwa Mamic sports agency gishakira abakinnyi amakipe ndetse Modric yari umukiliya wabo,baza gushyingiranwa muri 2010 aho kuri ubu bafitanye abana batatu.

Raquel Mauri umugore wa Ivan Rakitic

Rakitic yahuye n’uyu mukunzi we mu mwaka wa 2011 ubwo bahuriraga muri hoteli aje kumuha icyayi cyane ko ariyo yakoragamo.

Rakitic yavuze ko ubwo bahuraga yagize ngo ni bombe ituritse ahita amukunda ndetse agerageza kumusaba kumubera umugore uyu arabyanga bimusaba kumwinginga inshuro 30 zose gusa birangira babanye muri 2013.

Adriana Durdevic umukunzi we Duje Caleta-Car

Uyu munyamideli ukundana na’uyu myugariro ukinira ikipe ya FC Red Bull Salzburg,azwiho kwambara ubusa ndetse kwihebera imideli cyane.

Adriana arusha imyaka 6 umukunzi we gusa ni umwe mu byamamare muri Croatia kubera amafoto ashyira hanze yiganjemo akurura abagabo.

Antonija Bozza umugore wa Danijel Subasic

Uyu mugore w’uyu munyezamu kabuhariwe mu gukuramo penaliti ni umwarimu wa philosophy ndetse bemeza ko ari mu bamufasha gukuramo penaliti z’amakipe baba bahanganye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa